Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bugiye kongerera imbaraga serivisi y’ibigo nderabuzima, yo kondora abana bari mu mirire mibi, izwi nka ‘Centre Nutritionnel’, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’imirire mibi n’igwingira mu bana bo muri ako karere.
‘Centre Nutritionnel’ ni serivisi ifasha abana bari mu mirire mibi, aho ababyeyi b’abo bana bahurira ku kigo nderabuzima, bagafashwa gutegura indyo yuzuye y’abo bana ndetse bagahabwa inyigisho z’uburyo bakwita ku bana babo no kubategurira indyo yuzuye mu ngo iwabo.
Iyi ni serivisi igenda yongererwa imbaraga, aho kuri ubu akarere katangiye guha inkoko ibigo nderabuzima, mu rwego rwo kubyunganira kubona amagi baha abo bana baje kondorwa.

Ikigo nderabuzima cya Kivumu, cyo mu murenge wa Kivumu, ni kimwe mu bigo nderabuzima byahawe inkoko. Cyahawe inkoko 150.
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Sr. Maniraguha Immaculée, avuga ko kuva muri Kanama 2024 batangiye korora izi nkoko, ziri gutanga umusaruro ku buryo ku munsi “Tubona amagi hagati ya 100-125.” Yongeraho ko ayo magi “Ni yo tubasha kugaburira abana, tubunganira ku byo bateguye.”
Iki kigo nderabuzima kandi kinahinga ibihumyo. Na byo iyo byeze bibafasha kunganira ayo magi n’ibindi biribwa baba bateguye.

Tuyihungireho Janvière, umwe mu babyeyi bafashijwe n’iyi gahunda ahamya ko yatumye umwana we ava mu mirire mibi. Yagize ati ‘Babashije guhereza abana ku magi n’ibihumyo n’izindi ntungamubiri, abasha kuva mu mirire mibi.”
Umwana w’uyu mubyeyi yatangiye gufashwa muri iyo gahunda apima 7 kg kandi afite umwaka. Kuri ubu, afite umwaka n’amezi 9, apima 15 kg.
Avuga ko umwana we akimara kuva mu mirire mibi na we yahise afata ingamba zo korora inkoko zitera amagi. Ati “Ubu mfite inkoko enye, zirimo eshatu zitera amagi atatu buri munsi.”
INDI NKURU WASOMA:Rutsiro: Gahunda ya ‘Professional Umuganda’ yagabanyije igwingira ho 11% mu mezi atandatu
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kivumu, Sr. Maniraguha Immaculée avuga ko ‘Centre Nutritionnel’ yafashije kugabanya imirire mibi mu bana bagana iki kigo nderabuzima ku buryo bugaragara.
Avuga ko” Twari dufite icyo kibazo cy’abana bagira imirire mibi bagera nko kuri 40 cyangwa 50.” Nyamara kuri ubu “Imibare igenda igabanuka kuko ubu ngubu dusigaranye nk’abana 25. Ukabona ko ari ibintu bitanga umusaruro.”

Umuyobozi W’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal avuga ko ‘Centre Nutritionnel’ babona ari nziza ku buryo zigomba gushyigikirwa.
Yagize ati”Tubona yuko ari byiza gufasha ibigo nderabuzima kugira ubworozi cyangwa se kugira imirima y’ibikoni, kugira ngo ba badamu nibaza bazanye abana, babone inyigisho ariko bakanabikora.”
Uyu muyobozi yongeraho ko “Twifuza ko ubundi buri kigo nderabuzima, uretse wenda amikoro abura, cyagira ‘Centre Nutritionnel. [Ifite ibyangombwa byose]”

Kugeza ubu, ibigo nderabuzima bitandatu muri 17 na i Wawa ya 18, ni byo byatangiye korora inkoko zitera amagi.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ibindi bigo nderabuzima bitahise byemera guhabwa inkoko bitewe no kuba nta buryo bifite bwo kuzorora. Cyakora, byose ngo bizakomeza gushishikarizwa kwitabira ubwo bworozi.
Akarere kandi gafite gahunda yo gushyiraho amarerero (ECD] mu bigo nderabuzima, kugira ngo mu gihe ababyeyi baje muri gahunda yo gutegura indyo yuzuye, abo bana babone aho baba bari bitabwaho.
Akarere ka Rutsiro kaza ku mwanya wa kane mu kugira umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, ku gipimo cya 44% nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho (DHS), bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare mu Rwanda, ubuheruka bwa 2020.
Gusa, ubuyobozi bw’aka karere bwizera ko muri DHS itaha, imibare izaza igaragaza impinduka nziza bitewe n’imbaraga bashyize mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira muri aka karere.










