Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko gahunda bise ‘Professional Umuganda’ ari imwe mu zabafashije kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka ibiri, ho 11.5%, mu mezi atandatu bakora iyo gahunda.

‘Professional Umuganda’ ni gahunda akarere ka Rutsiro katangije muri Werurwe 2024, ku bufatanye n’umuryango World Vision. Igamije guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bo muri aka karere.

Umuyobozi W’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myizay’abaturage, Umuganwa Marie Chantal ati ‘Turavuga ngo dufatanye, baduhe umuganda uri ‘professional’.

Uyu muyobozi avuga ko ubu ari ubufatanye bushingiye ku byo uyu muryango usanzwe ukora byo “Gufasha abantu guhindura imyumvire no kubafasha kuva mu mirire mibi.”

Ni igikorwa cyahawe ingengo y’imari ya miliyoni 300 Frw. Kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga cyatanzwe n’Akarere, andi atangwa na World Vision.

Iyi gahunda yatangiranye n’abana 11, 383, bari mu mirire mibi ikabije ndetse n’abari bafite ibyago byinshi byo kuyijyamo, kugira ngo babondore. Ni umubare wabonetse nyuma yo gupima abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu karere hose.

Bashyizwe mu matsinda mato y’abana 10 mu mudugudu, bashyirirwaho icyo bise iziko [ni nk’igikoni] aho ababyeyi b’abo bana bahurira bagafashwa gutegura indyo yuzuye bagaburira abana ndetse bakigishwa uburyo bakwita ku bana babo, kwita ku isuku y’abo bana n’iy’amafunguro babaha.

Icyiciro cya mbere cyarasoje ndetse mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri uyu mwaka wa 2025 [kuva tariki 13-17 Mutarama] hatangirijwemo ikindi cyiciro, nyuma yo kubona ko iyi gahunda yatanze umusaruro.

Abana barigufata indyo yuzuye yateguriwe mu gikoni cyo mu mudugudu (iziko)

Icyimanizanye Eugènie, ni umwe mu babyeyi bari bafite abana bari mu mirire mibi. Ashimangira ko gahunda ya ‘Professional Umuganda yagize akamaro.

Yagize ati “batwigisha gutegura indyo yuzuye, ubu njya kumupimisha [umwana] ngasanga ibiro biri kuzamuka. Icyo gihe yari afite ibiro bitandatu (6kg) none ubu ageze kuri 8.6kg.”

Akamaro k’iyi gahunda kanashimangirwa na Dr. Venant Iyakaremye, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kayove, cyo mu murenge wa Ruhango.

Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu bakira abana bari mu mirire mibi bari munsi ya 30 mu kwezi, mu gihe mbere wasangaga barenga 40.Yifuza ko iyi gahunda “Bishoboka yakomeza kuko imirire mibi yagabanuka ku buryo bufatika, tugendeye ku musaruro yatanze mu gihe gito”

Dr. Venant Iyamuremye, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kayove, mu murenge wa Ruhango

Ni umusaruro unagaragara mu karere hose, nk’uko byemezwa n’ Umuyobozi W’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal. Ati “byatanze umusaruro kuko hafi 80% bakize”

Hamwe n’izindi ngamaba akarere kafashe mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, gahunda ya Professional Umuganda yafashije akare ka Rutsiro kugabanya igwingira, mu bana bari munsi y’imyaka ibiri, ho 11.5%.

Visi Meya Chantal yagize ati “Tubona ko nko muri MCH week [Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana] iheruka [Muri Kamena 2024] twavuye kuri 39.5% tugera kuri 28%.”

Umuganwa Marie Chantal, Umuyobozi W’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

INDI NKURU WASOMA:Rutsiro: Serivisi y’ibigo nderabuzima yo kondora abana bari mu mirire mibi igihe kongererwa imbaraga

Akarere ka Rutsiro kaza ku mwanya wa kane mu kugira umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, ku gipimo cya 44%, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho (DHS), bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare mu Rwanda, ubuheruka bwa 2020.

Umuganwa Marie Chantal akavuga ko ingamba bafashe zitanga icyizere ku buryo “DHS itaha ku rutonde tuzasohoka neza kubera ko twese ni igikorwa twagize icyacu, twifuza ko nta mwana wagira igwingira.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here