Hari abaturage bo mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu bemeza ko bazinutswe ibyo gufumbiza imyaka yabo amazirantoki (amabyi) nyuma yo gusobanukirwa ko biri mu bya tumaga bugarizwa n’inzoka zo mu nda. Ni ibintu biri gutanga umusaruro mu kugabanya izo nzoka.

Inzoka zo mu nda ni zimwe mu ndwara icyenda zititaweho uko bikwiye (Neglected Tropical Diseases – NTDs) u Rwanda rwifuza kurandura burundu bitarenze mu mwaka wa 2030.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka w’imihigo 2023-2024, mu baturage 100 b’Akarere ka Rubavu bafatiwe ibizamini by’umusarane, 27 basanzwemo inzoka zo munda. Aka karere kazaga ku mwanya wa kane mu gihugu.

Zimwe mu nzira zikwirakwiza izi nzoka, harimo no gukandagira no gukora aho ziri. Ibi ni na byo byabaga intandaro y’ikwirakwira rya zo ku baturage bo mu murenge wa Mudende, bitewe no gufumbiza umwanda wo mu musarane kandi wabaga urimo izo nzoka.

Abaturage bashimangira ko amazirantoki yari yarabaye imari mu bijyanye no gufumbira imyaka ndetse ko batari bazi ko bifite ingaruka ku buzima bwabo.

Mukasine Gloriose, wo mu kagari ka Mirindi yagie ati “Twayitaga ifumbire yo mu musarane. Twakunze kuyikoresha mu birayi. Ubwo twafataga umusarane, ntabwo twategerezaga ko ubora.”

Renzaho Simon na we wo muri aka kagari yagize ati “Habaga n’igihe itubanye nkeya tukayigura ku bafite imisarane kuko twabonaga ari byiza.”

Abajyanama b’Ubuzima bari kwifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoka zo mu nda

Binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Tujyanemo’, bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), abajyanama b’ubuzima bagiye urugo ku rundi babwira abaturage ububi bwo gufumbiza amazirantoki, ndetse n’akamaro ko kugira isuku muri rusange, yaba iyo ku mubiri, ibiribwa, amazi, ibikoresho, etc. Ni ubukangurambaga abaturage bemeza ko bwatumye bacika ku gufumbiza uwo mwanda wo mu musarane.

Renzaho Simon yagize ati “Baza kutubwira ko uriya ari umwanda wo mu musarane, ko haba harimo inzoka, uko ugenda ukozamo intoki ari ko za nzoka zinjira umubiri wose.Tumaze kubyumva rero twafashe umwanzuro. Mbese ubwo twarabizinutswe cyane.”

Mukasine Gloriose na we muri aka kagari yongeraho ko “Barazaga bakagusura, bakagukangurira impamvu zo kutongera gukoresha umusarane, ahubwo ko ugomba gukoresha ifumbire y’amatungo. Ubwo rero turabireka dukurikiza amabwiriza y’abajyanama b’ubuzima.”

Uretse ubu bukangurambaga bwa ‘Tujyanemo’, ku rwego rw’ubuyobozi na bo ngo bafashe ingamba zo gushyiraho ibihano ku bakoresha iyi fumbire.

Bizumuremyi Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Mirindi ati “Hanagiyeho n’ibihano ku muntu ushobora kuba yagerageza kubikoresha kugira ngo abantu babone koko ko ari ikosa bashobora kuba bakora.”

Kureka gufumbiza amazirantoki byatanze umusaruro mu kugabanya indwara z’inzoka mu baturage bo mu murenge wa Mudende.

Mukasine Gloriose yagize ati “ Ubundi ibinini (by’inzoka) bya mbere twabanje kubirya ugasanga umwana aho yitumye ni inzoka gusa. Ariko ubu nta bantu bakituma inzoka ngo zigaragare.”

Uyu musaruro unashimangirwa na Mukaremera Valentine, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mudende, ari na cyo abaturage bo mu murenge wa Mudende bivurizaho.

Uyu muyobozi avuga ko “Mbere hari ikibazo gikomeye cyane cy’inzoka zo munda. Ku kwezi, twashoboraga kwakira nk’abantu 60 cyangwa 70 bafite icyo kibazo cy’inzoka zo munda, ubu ngubu dushobora kubona nk’abantu 10 gusa.”

Mukaremera Valentine, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mudende cyo mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko kurwanya inzoka zo mu nda bikwiye gushyirwamo imbaraga kuko zifite ingaruka nyinshi ku buzima.

Umukozi muri RBC Ushinzwe kwita ku ndwara zititaweho, mu gashami gashinzwe kurwanya maralia n’izindi ndwara zitandura, Dr. Nathan Hitiyaremye yagize ati “Inzoka zo munda ni indwara dukwiye kurwanya twivuye inyuma. Uwo zafashe nyine ararwara; arahitwa; araruka; agira ibibazo bitandukanye ku buryo hari n’aho zigera zigafunga amara ku buryo kugira ngo tuzavure wa murwayi bisaba kumubaga ndetse iyo byakomeye cyane bishobora kumugeza ku rupfu.”

Dr. Nathan avuga ko by’umwihariko ku bana bo “Inzoka zo munda zituma bagwingira”

Dr. Nathan Hitiyaremye, Umuko muri RBC Ushinzwe kwita ku ndwara zititaweho, mu gashami gashinzwe kurwanya maralia n’izindi ndwara zitandura

Imibare ya RBC igaragaza ko mu Baturarwanda bari hejuru y’imyaka 16, 46.1% bugarijwe n’inzoka zo mu nda, mu gihe mu bana bari hagati y’imyaka 5 na 15 ari 38.7%, naho abana kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka ine ari 30.2%

RBC bakorana n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu kurwanya virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum ), mu gukomeza gutanga amahugurwa no gukora ubukangurambaga mu bice inzoka zo munda ziganjemo.

Kugeza ubu mu Rwanda, hari indwara icyenda zititaweho uko bikwiye (Neglected Tropical Disease) ari zo: Inzoka zo mu nda Bilariziyoze; Kurumwa n’inzoka; Ibisazi by’imbwa; Ibibembe; Amavunja, Igiswana-Teniya(hakaba n’iyo mu bwonko); Uruheri/Shishikara n’Imidido

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here