Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu barwaye indwara y’imidido barishimira intabmbwe imaze guterwa mu kubagezaho ubuvuzi bw’iyi ndwara, ku buryo ubu hari imirimo batashoboraga gukora basigaye bakora ndetse n’akato bahabwaga kakaba karagabanutse..
Kuva muri 2020, Ikigo Nderabuzima cya Nyundo, cyo mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu cyatangiye gutanga serivisi yo kwita ku barwayi b’imidido bo mu mirenge yose 12 igize akarere ka Rubavu.

Ni serivisi abarwaye iyi ndwara bavuga ko yaje ari igisubizo kuko aho batangiye kuvurirwa, ubu hari ibibazo byatumaga bahabwa akato bitakibarangwaho.
Nyirabarenganyuwabo Francine wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati “Ukuguru nahindaga umuriro cyane kakandya, ngashimagura.Ubwo bakajya mu bavuzi ngo ni uburozi, bakampa imiti y’ikinyarwanda ariko sinkire.”
Uko iminsi yashiraga ngo ni ko ubu burwayi bwakomezaga kwiyongera, bikamuteza guhabwa akato mu bandi. Ati “Noneho habaga haturitse hakavamo amazi akanuka, isazi zikagutumaho waba uvuganye n’abandi bati ‘wa munyabitimbo we!’ ukagera n’aho wiheba uti iyaba n’ubundi urwange rwarangiraga [napfaga].”
Nyirabuzehose Immaculée, wo mu murenge wa Nyundo na we yagiz ati “Bakavuga ngo ni uburozi barandoze. Bazana abavuzi bagihanga bakajya barampa imiti y’ikinyarwanda biranga.” Yongera ho ko “Wasangaga amasazi atwuzuyeho. Byageze igihe cyo twagera iruhande rw’umuntu ukabona arebye hirya ngo ‘ari ko ni ibiki biri kutunukira!’ Ku buryo utabona n’aho ubukwe buri ngo ugende.”
Nturanyi Paul, wo mu murenge wa Nyakiriba na we ashimangira ko “Barandiye ibintu byinshi cyane [abavuzi ba gakondo].Iyo bino bisebe bihari, hari igihe bigira umwuka mubi uri kumwe n’abandi ukajya ubona barakwinuba.”
Kuva aho batangiye guhabwa ubuvuzi, ubu ibi bibazo byarashize ku buryo batagihabwa n’akato. Nyirabarenganyuwabo Francine ati “Tukimara kubona rino vuriro ryabaye igisubizo. Nambara udukweto nkajya mu bandi, mu bukwe nanjye bakanyubahisha. Ubu noneho njya no mu murima, ya masazi nta yo, mbese ndi kugenda nkajya n’ahantu nshaka rwose.”
Nyirabuzehose Immaculée, yungamo agira ati “Mbese ndi gushima Imana. Ya mazi yazaga mu birenge yavuyemo. Noneho umuntu uramuha mugasangira.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyundo, Niyitegeka Theophile, na we ashimangira ko aho batagingiye gutanga serivisi yihariye y’ubuvuzi bw’imidido, biri gutanga umusaruro.
Yagize ati “Turagenda tubona ibisubizo byiza ku burwayi bari bafite ku buryo hari benshi bamaze koroherwa.”
Ni mu gihe ngo mbere “N’ubuvuzi bwabaga butari bwasobanuka neza kuko kwa muganga ntabwo twabitagaho by’umwihariko”
Mu barwayi 171, Ikigo nderabuzima cyavuye kuva muri 2020, muri bo 66 baracyize bategereje gusezererwa, mu gihe abandi 105 bakivurwa, harimo 13 bafite ibibazo byihariye.

Kugeza ubu mu Rwanda, hari ibigo nderabuzima 11 bitanga serivisi yo kuvura imidido.
Ni bicye ugereranyije n’umubare w’abakeneye ubwo buvuzi bose, kuri ubu bagera ku 6,000 mu gihugu hose.
Cyakora, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Ushinzwe kwita ku ndwara zititaweho, mu gashami gashinzwe kurwanya maralia n’izindi ndwara zitandura, Dr. Nathan Hitiyaremye avuga ko bafite gahunda yo kugeza ubwo buvuzi mu bigo nderabuzima byose byo mu gihugu.
Yagize ati “Ibigo nderabuzima 11, n’igihugu uko kingana, ntabwo byashobora kuvura abo barwayi byonyine. Turi gutegura yuko mu minsi iri imbere tuzashyiraho n’ibindi bigo byunganira ibi ngibi ku buryo ubuvuzi buzagera ku baturage bose.”
Yashimangiye ko “Ndetse turi kuvugana n’izindi nzego ku buryo ibigo nderabuzima byose, mu ndwara bemerewe kuvura, n’indwara y’imidido na yo yajyamo.
Iyi ngo ni gahunda izagenda ihere ku bigo nderabuzima bicye bicye kugeza byose bigezweho, kubera ko bisaba ubushobozi butandukanye, guhugura abakozi n’ibikoresho bakoresha.

Uretse kuvura abarwaye imidido, RBC isaba abaturage gukomeza kwirinda iyi ndwara, binyuze mu gukaraba umubiri wose ariko cyane cyane ibirenge, ndetse bakanambara inkweto ahantu hose.
Iki kigo gisaba abaturage kandi kudaha akato bagenzi babo barwaye imidido kuko bituma biheba ugasanga haziyemo n’uburwayi bwo mu mutwe.
Ubu ni ubukangurambaga, RBC ku bufatanye na n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu kurwanya virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum) bakomeje gukorera mu turere dutandukanye tw’igihugu.









