Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gishishikariza abaturage ko mu gihe hari uzanye ibara ku ruhu adasobanukiwe neza, ryaba ritaryaryata cyangwa riryaryata, yagana ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro rimwegereye kugira ngo abone ubufasha.
Ibibembe ni imwe mu ndwara icyenda zititaweho uko bikwiye [Neglected Tropical Diseases] u Rwanda rufite intego yo kurandura burundu bitarenze mu mwaka wa 2030.
Iyi ni indwara iterwa n’agakoko kitwa ‘Bacille de Hansen’ kandura binyuze mu mwuka. Uyirwaye agaragaza ibimenyetso by’amabara yeruruka, agenda aza ku mubiri ataryaryata.
Kugeza ubu mu Rwanda, indwara y’ibibembe igenda icika, ndetse igihugu gihagaze neza hagendewe ku bipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO).
Iri shami rya Loni rivuga ko ubundi ibihugu biri mu nzira yo kurandura iyi ndwara, hagombye kugaragara munsi y’umurwayi umwe mu baturage 10,000, mu gihe cy’umwaka. Kuri ibi bipimo, u Rwanda ruri kuri 0.02
Nubwo bimeze bityo ariko, hari tumwe mu duce tw’igihugu tukigaragaramo abarwayi kandi biroroha kwanduza n’abandi.
Mu kigo nderabuzima cya Nzangwa cyo mu murenge wa Rweru, mu karere ka Bugesera, ni hamwe mu hari abaturage bavurwa iyi ndwara. Kuri ubu, hari abarwayi batanu bari ku miti.
Rukundo Pierre Celestin, Umuforomo, ushinzwe by’umwihariko serivisi y’ibibembe n’iy’igituntu, muri iki kigo nderabuzima avuga ko n’ubwo iyi ndwara ivurwa igakira, ubwirinzi bwayo bugoye bitewe n’uburyo yanduramo.
Yagize ati “Ni indwara tuvura igakira, umuntu iyo tumubonye kare. Bifasha ko n’ingaruka zayo atari buzigire.”
Gusa avuga ko “Kubera ko iyi ndwara yandurira mu mwuka, ibituma kuyirinda bigoye, dusaba umuntu wese uzabona hari ibara afite ku ruhu, akabona iryo bara atari ikibibi yavukanye, ryaraje nyuma, ahite atugana.”

Ibyo binashimangirwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kivuga ko usanga abenshi mu bafite ibimenyetso by’indwara y’ibibembe batajya kwa muganga.
Nshimiyimana Kizito, Umukozi muri RBC, Ushinzwe kurwanya indwara y’ibibembe, mu Ishami Rishinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zandurira mu buhumekero yagize ati “Abenshi rero ntibaza kwivuza. Tukaba twifuza ko umuntu wese ufite ibara ku ruhu adasobanukiwe neza, ryaba ritaryaryata cyangwa riryaryata, nagane ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro rimwegereye kugira ngo abone ubufasha.”

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka w’imihigo 2023-2024, abarwayi b’ibibembe bashyizwe ku miti mu gihugu hose ari 37. Muri abo, 29 bari bafite ubwandu bushya.
Abakangukiye kwivuza batangiye gukira
Bizimungu Ernest ni umwe mu baturage bavuriwe indwara y’ibibembe, ku kigo nderabuzima cya Nzangwa, mu murenge wa Rweru.
Uyu mugabo utuye mu kagari ka Nemba, avuga ko yafashwe n’indwara y’ibibembe muri 2005, gusa ntiyahita amenya ko ari yo kuko yatangiye kwivuzanyuma y’imyaka ine kandi na bwo yivuriza mu bavu ba Kinyarwanda bamubeshya ko bamuroze, ari na ko bamurya amafaranga y’ubusa.
Nyuma yo kujya kwa muganga, ubu ahamya ko ameze neza. Ati “Njyewe nabanje kujya kwivuza mu Kinyarwanda. Natakaje amafaranga mensi agera ku bihumbi 800FRW. Nyuma nza kwisuzumisha basanga ndwaye ibibembe, barankurikiranira ndakira. Iyo mba naramenye kare ko ari indwara ivurwa, sinari gutakaza ayo mafaranga yose.”
Mukankwaya Seraphine, na we avuga ko ubu ari gukira. Ati “ Nagize ibara ku mubiri ntangira gutekereza ko ari ibisanzwe. Abaganga badusuye batugira inama yo kwisuzumisha, bansuzumye basanga ndwaye ibibembe. Nahise ntangira imiti, ubu ndimo gukira neza.”
Abaganga bavuga ko n’ubwo indwara y’ibibembe ivurwa igakira, ari byiza kwivuza hakiri kare kuko iyo watinze, batangira kukuvura yaraguteye ubumuga budakira.









