Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, Mfiteyesu Leah ashimangira ko umwana wujuje amezi atandatu avutse agomba gutangira guhabwa imfashabere kuko intungamubiri zo mu mashereka ziba zitagihagije ngo zifashe uwo mwana gukura neza.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibere (Demographic and Health Survey – DHS), bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ubuheruka bwa 2020 bwagaragaje ko 81% by’abana bafite hagati y’amezi 6-8 ari bo bafata imfashabere. Bisobanuye ko hari abandi 19% baba badafata imfashabere muri ayo mezi.
Ababyeyi baganiriye na BUZIMA.RW bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma batinda guha abana babo imfashabere harimo kuba hari abana badakunda ibiryo, bityo bakabarekere ibere gusa.
“Nari naramwihoreye da! None se nari kumukorera iki!” Uyu mubyeyi avuga ko ”Umwana wanjye yageze ku mezi atandatu ubona abyibushye, ibyo kurya nta cyo bimubwiye, yikundira ibere. Naramuretse, ageze ku mezi icyenda nibwo yatangiye gukunda ibyo kurya.”
Mugenzi we na we yashimangiye ko “Nabonye ibiryo atabishaka ndamwihorera. Yongeye gushaka ibiryo agize amezi 10.”
Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, Mfiteyesu Leah avuga ko umwana ugize amezi atandatu aba agomba guhita atangira imfashabere kuko amashereka aba atagihagije ngo uwo mwana abone intungamubiri zose acyenera.
Leah yagize ati “ Cyane cyane ku ntungamubiri z’ingenzi ebyiri ari zo ‘fer’ na ‘zinc’. ”

‘Fer’ cyangwa se Ubutare, ni umunyungugu w’ingenzi cyane ku mwana. Ufasha mu ikorwa ry’amaraso, gukura k’ubwonko, no gukura mu gihagararo.
Inzobere mu mirire Mfiteyesu Leah avuga ko “ ‘Fer’ mu mashereka ibamo ariko nkeya cyane. Kandi iyo umubiri w’umwana uba warizigamiye mu gihe ari mu nda, iba imaze gutangira kugabanuka cyane.”
Yongeraho ko “ Kandi iyo umwana agejeje ku mezi arindwi kugera kuri 12, ingano y’iyo yarakeneye irikuba. ”
Umunyungugu wa ‘Zenc’ na wo ufite akamaro k’ingenzi mu mikurire y’umwana. Uretse kuba na wo ufasha mu ikorwa ry’amaraso, no gukura k’ubwonko, wongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Leah avuga ko “ Na wo mu mashereka ntabwo uba uhagije iyo umwana arengeje amezi atandatu. ”
DHS ya 2020 igaragaza ko 37% by’abana bo mu Rwanda, bafite hagati y’amezi 6-59 bafite ikibazo cyo kugira amaraso macye (anemia), mu gihe 33% bo bagwingiye.
Inzobere mu mirire, Leah ashimangira ko “Ni byiza ko umubyeyi atangira imfashabere kugira ngo umwana akomeze kubona intungamubiri akeneye, zitari mu mashereka ku rugero ruhagije. ”
Umubyeyi yakora iki mu gihe umwana we yanze imfashabere?
Inzobere mu mirire no kubonze imirire, mfiteyesu Leah avuga ko imwe mu mpamvu ituma abana banga ibiryo ari uko “Iyo umwana akibona ibiryo, aba abona ari ikintu gishya.”
Agira inama ababyeyi ko mu gihe icyo kibazo kibayeho “Mushishikarize, ugire igihe cyo kurya nk’aho ari igihe cyiza cyo gukina, cyo guseka. Abana bahatirwa cyane kurya birangira ahubwo ari bo banze kurya burundu.”
Leah yongeraho ko “Ugerageze wenda amasaha atandukanye n’ayo wari wamuhereyeho mbere, cyangwa se ugerageze ikindi kiryo gitandukanye na cya kindi wari wamuhaye.”
Cyakora, ngo mu gihe umwana akomeje kwanga kurya “Ni byiza yuko umujyanira muganga ushinzwe abana, akaba yareba ko nta kindi kibazo kirimo.”









