Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Gashyantare 2025, mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, abaturage biganjemo urubyiruko bahawe serivisi z’ubuzima zingenzi, zirimo iz’ubuzima bw’imyororokere; gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’inyigisho z’uko wakwisuzuma kanseri y’ibere ndetse na serivisi zo kureba uko ubuzima buhagaze muri rusange, by’umwihariko ubwo mu mutwe.

Iki gikorwa cyiswe ‘Duharanire Ubuzima Bwiza’ [Together for a Healthier Community], cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Umuryango Mpuzamahanga, Global Citizens ndetse n’Umuryango Imbuto Foundation.

Abitabiriye bahawe serivisi z’ubuzima zinyuranye zibafasha kumenya uko bahagaze

Visi-Perezida w’Umuryango Global Citizens, Liz Agbor-Tabi avuga ko “kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bakeneye cyane, ni ugukuraho inzitizi no kuzana impinduka zirambye.”

Uyu muyobozi avuga ko by’umwihariko gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko no kubegereza serivisi ari “ugufasha urubyiruko mu gufata ibyemezo biboneye no guteza imbere ubuzima bwabo, mu gihe gito no mu gihe kirambye.”

Liz Agbor-Tabi, Visi-Perezida w’Umuryango Global Citizens (ubanza)

Iriza Teta Divine, umwe mu rubyiruko rwahawe serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, avuga ko bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo byose batari basobanukiwe ndetse banahabwa serivisi zirimo gupimwa virusi itera SIDA.

Uyu mukobwa avuga ko izi serivis ari ingenzi mu kubafasha gufata ibyemezo bizima. Yagize ati “Iyo ubonye amakuru bituma umenya ukuntu uhagaze.”

Yongeraho ko “Kuko baba bafite n’ibikoresho bakagupima, ubasha kubona ibisubizo. Njyewe nyuma y’uko nsanze mpagaze, ntahanye ingamba zo gukomeza kwirinda kuko ni cyo kintu cya mbere umuntu aba agomba gukora.”

Singirankabo Soudi we yapimwe indwara zitandura. Ashimangira ko “Iyo menye ko ndi mu zima mbasha kwirinda nkagira uko nitwara.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr.Yvan Butera avuga ko igikorwa cy’uyu munsi cyari kigamije gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza, ariko cyane cyane bibanda ku rubyiruko.

Dr.Butera avuga ko muri rusange ubuzima bw’Abaturarwanda bumeze neza ariko hakiri ahantu ho gushyira imbaraga cyane cyane mu bigendanye n’uko abantu bagira ubuzima bwiza ku giti cyabo, bagira amahitamo meza yo kwirinda ibyabangiriza ubuzima.

Ashimangira ko “Cyane cyane ibiyobyabwenge n’inzoga, akaba ari ho hantu tubona hagikenewe gushyiramo imbaraga. Ibindi ni mu buzima bw’imyororokere, ku buryo umuntu agira amakuru ahagije; agira ibikoresho bihagije byo kwirinda.”

Dr.Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

Uretse guhabwa amakuru na serivisi zitandukanye z’ubuzima, abitabiriye igikorwa ‘Duharanire Ubuzima Bwiza’ banahawe amahirwe yo gutsindira itike yo kuzitabira igitaramo cyiswe ‘Move Afrika’ kizaba tariki 21 Gashyantare 2025, muri BK Arena, ahazaba hari umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Legend

Umuhanzi Platini yasusurukije abitabiriye iki gikorwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here