Gusibura imiyoboro y’amazi no gusiba ibinogo birekamo amazi, ni kimwe mu bikorwa Akarere ka Kicukiro kibanzeho mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22.

Uyu muganda wakorewe mu gishanga gihuriweho n’Umurenge wa Kanombe n’uwa Niboye. By’umwihariko, uyu murenge wa Kanombe, ukaba ari umwe mu yiganjemo Malaria, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa (DEA) w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine.

Yagize ati “Ahagaragaye Malaria cyane ni hano muri Kanombe, muri Gahanga ndetse n’agace kamwe ka Gatenga.” Yongeraho ko “Nk’aha mu gishanga aho twakoreye, ni na ho hagiye hagaragara abarwayi benshi ba Malaria.”

Hamwe mu hatemwe ibihuru hakanasiburwa umuyoboro w’amazi

DEA wa Kicukiro avuga ko muri Mutara 2025, hari abaturage basaga 5000 barwaye Malaria muri aka karere. Zimwe mu mpamvu babonye zibitera harimo kuba hari ahantu henshi hari kubakwa bityo ugasanga hari amazi menshi atinda mu byobo baba bayabitsemo, akaba indiri y’imibu. Ahandi ngo ni ahari ibibanza bitarubakwa usanga byaramezemo ibyatsi byororokeramo imibu.

Icyo uyu muyobozi asaba abaturage “icya mbere ni ukwirinda ibihuru bibakikije; icya kabiri ni ibizenga by’amazi bibakikije; icya gatatu ni ukuryama mu nzitiramibu; icya kane ni ukugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo n’urwaye agane ikigo nderabuzima adafite ikibazo ko bari bumuce amafaranga menshi.”

Ibi bikorwa byo kurwanya malaria, byakozwe mu muganda w’uyu munsi, ngo byanakozwe mu yindi mirenge yose y’Akarere ka Kicukiro.

DEA Mutsinzi avuga ko izi ngamba ziri gutanga umusaruo. Ati “turabona imibare igenda igabanuka, ariko ntituragera aho dushaka kugera. Turashaka ko nibura dukumira tukagera nko munsi y’abantu 1000. Turashaka kugabanya imibare ku buryo bufatika.”

Akarere ka kicukiro ni kamwe mu turere dutanu [Kicukiro, Gasabo, Nyamagabe, Gisagara, Bugesera) twasoje umwaka wa 2024 tugaragaramo Malaria nyinshi, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima, mu ntangiriro za Mutarama 2025.

INDI NKURU WASOMA:Imibu itera Malaria yahinduye amayeri: Minisante yasabye ko hakazwa ingamba zirengagijwe

Uretse ibikorwa byo kurwanya Malaria, muri uyu muganda hanasanywe ikiraro cyari cyarangiritse, mu rwego rwo kunoza imigenderanire.

Uyu muganda wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence.

Umuyobozi Nshingwabikorwa (DEA) w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ageza ubutumwa ku bitabiriye umuganda
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence, ageza ubutumwa ku bitabiriye umuganda
Ikiraro cyasanwe ku bufatanye na Syndicat y’Abakora Ubwubatsi, STECOMA
DEA wa Kicukiro, Mutsinzi Antoine na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence bifatanyije n’abaturage gusana iki kiraro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here