Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga ko igiye gushyira imbaraga mu gukangurira Abanyarwandakazi kwitabira umukino wa tennis kuko hari abawufata nk’umukino w’abagabo.
Muri siporo rusange y’Umujyi wa Kigali, yo ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, umukino wa Tennis ni umwe mu mikino yakininwe ahasorezwa iyi siporo, ku mbuga ya Kigali Convention Centre.
By’umwihariko, Umuryango utari uwa Leta, Ingenzi Initiative, usanzwe ufite gahunda ifasha gutoza abagore n’abakobwa bifuza gukina uyu mukino, wari waje kumurika iki gikorwa, mu rwego rw’ubukangurambaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Umubyeyi Marie Mediatrice ni umwe mu bageze aho Ingenzi Initiative bamurikiraga ibyo bikorwa ndetse na we afata ‘racket’ arakina.
Yashimye uyu muryango ku ruhare ugira mu guteza imbere umukino wa Tennis ku b’igitsina gore kuko usanga hari abawufata nk’umukino w’abagabo.
Yagize ati “Twishimiye kubana na Ingenzi Initiative, bibanda cyane ku gushishikariza abagore n’abakobwa kwitabira umukino wa Tennis. Ubundi twari tuzi ko ari umukino w’abakire kandi w’abagabo ariko ubu bigaragara ko n’abakobwa n’abagore bawitabira.” Ashimangira ko “Ni umukino mwiza.”
Uyu muyobozi avuga ko Tennis ari umukino akunda kandi ko nk’Inama y’Igihugu y’Abagore bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwawo ku bandi bagore n’abakobwa.
Yagize ati “Nihereyeho ndayikunda [Tennis]. Tuzakomeza gufatanya kubashishikariza [Ab’igitsina gore] tennis dufatanyije na Minisiteri ya Siporo.”
Yongeraho ko “Ngira ngo hakenewe n’ubushakashatsi bwo kumenya uko uyu munsi bihagaze kugira ngo tumenye aho dutangirira n’icyo twifuza kugeraho.”
Inama y’Igihugu y’Abagore ivuga ko muri uyu mwaka izashyira imbaraga nyinshi muri siporo ku bagore kugira ngo abagore n’abakobwa na bo bitabire imikino inyuranye, nk’uburyo bwo kubafasha kugira ubuzima bwiza ndetse nk’uruganda rushobora gutanga imirimo.











