Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirashishikariza abaturage kwisuzumisha no kwivuza indwara zo mu kanwa hakiri kare kuko iyo zitavuwe zishobora gutera izindi ndwara zikomeye, zirimo iz’umutima na Diyabete.
RBC yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kwita ku buzima bwo mu kanwa.
Uyu mwaka, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Mu kanwa hazima, Ishema ryanjye’

Mu kuwizihiza mu Rwanda, wabanjirijwe n’ibikorwa byo gutanga serivisi zirimo gusuzuma no kuvura indwara zo mu kanwa, kwigisha abantu uburyo bwiza bwo kwita ku buzima bwo mu kanwa ndetse no gutanga ibikoresho by’isuku yo mu kanwa.
Ni serivisi zatanzwe na RBC ku bufutanye na Kaminuza y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo SOS Children’s Villages, kuva tariki 18-20 Werurwe 2025.
Zatangiwe ku isoko rya Kimironko ndetse no mu ivuriro rya Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubuzima n’Ubuvuzi- Ishami rya Remera.

Abaturage twaganiriye bavuga ko banyuzwe na serivisi bahawe. Manirafasha Cyprien, wo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo yagize ati “Narimfite ikibazo cy’iryinyo ryandyaga. Babinkoreye neza bansuzumye, bampa gahunda y’uko nzagaruka ku wundi munsi.
Nyiraminani Julienne, wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo we yavuje umwana we w’imyaka ine. Kuri we ngo yari yaje yishyizemo ko bagomba kumukura amenyo arwaye ariko asanga bidakwiye.
Yagize ati “Bangiriye inama ko kuyakura atari byiza ko ahubwo kuyabungabunga nkayakorera isuku ari byo byayaha umutekano kugeza igihe azakukira. Nzategereza kugeza ku myaka itandatu”
Uyu mubyeyi ashimangira ko “Numvise iyo nama ari nziza cyane kurusha uko njye nabyumvaga.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko mu Rwanda, indwara zo mu kanwa ziza ku mwanya wa 5 mu zituma abantu bajya kwa muganga. Hafi 67% baba bivuza indwara yo gucukuka kw’amenyo (dental caries/ carie dentaire)
Igiteye impungenge ngo ni uko hari umubare munini w’abatajya kwisuzumisha indwara zo mu kanwa nibura inshuro imwe buri mwaka, nk’uko biteganwa n’inzego z’bmubuzima. Imibare ya RBC yo muri 2022, igaragazs ko bari 57.1%.
Irene Bagahirwa, Umukozi muri RBC, mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, by’umwihariko akaba yita ku gukurikirana ibikorwa bijyanye n’ubuvuzi bwo mu kanwa, agaragaza ko iki ari ikibazo kuko izo ndwara zishobora gutera izindi zikomeye.
Yagize ati “Mu kanwa hacu ni indorerwamo y’umubiri wacu muri rusange. Ugize uburwayi bwo mu kanwa ntubwivuze neza, bishobora kukuviramo ingaruka. Za ‘bacterie’ zatumye iryinyo ricukuku, zishobora kugenda mu nzira y’amaraso zikagera kuri wa mutima, umuntu akarwara umutima kandi atari awurwaye.”
Yongeraho ko “Bishobora kugutera Diyabete ndetse na kanseri zo mu kanwa.”

Kutivuza indwara zo mu kanwa kandi ngo bishobora kugira ingaruka ku mugore utwite kuko inda ishobora kuvamo cyangwa akabyara umwana utagejeje igihe.
Irene Bagahirwa asaba abaturage kwivuza indwara zo mu kanwa hakiri kare mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka.
Yagize ati “Ba bantu batajya kureba muganga nibura inshuro imwe mu mwaka, nabakangurira kujyayo kugira ngo birinde ingaruka zishobora kuvukamo bitewe nuko bativuje hakiri kare.”
Ashimangira ko “Serivisi zirahari, Mituweli irazishyura, igisigaye ni ugushaka umwanya wo kwiyitaho. Uko wiyitaho ugira isuku yo mu kanwa, ukaniyitaho wivuza hakiri kare.
Uretse kwivuza hakiri kare, RBC ikangurira abaturage kwita ku isuku yo mu kanwa, bakahoza bakoresheje uburoso n’imiti y’amenyo yabugenewe, nibura inshuro ebyiri ku munsi, ni ukuvuga mu gitondo na ninjoro nyuma yo gufata amafunguro; kugabanya ibiribwa n’ibinyobwa birimo isukari ndetse no kureka itabi.










