Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyasabye Abanyarwanda ko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kuzirikana ko “gufasha uwagize ihungabana ari inshingano ya buri wese”
Ni ubutumwa RBC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025.
Ubu butumwa bukubiye mu ngingo eshatu ari zo: icyo ihungabana ari cyo; ibimenyetso bya ryo; n’uko wafasha uwahuye n’ihungabana.
RBC isobanura ko ihungabana ari “impinduka ziba mu mitekerereze n’imyitwarire by’umuntu wagwiririwe n’ibyago bikomeye kandi bimutunguye; urugero: Jenoside”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda kivuga ko uwagize ihungabana arangwa no kugira amarangamutima hamwe n’imyifatire bidasanzwe, birimo ibi bikurikira:
Kurira ku rugero rwo hejuru; guhumeka insigane; kutabasha gutuza; gutaka, gushaka guhunga no kwiruka asa n’uhunga abagiye kumwica.
RBC ivuga ko kugira ngo ushobore gufasha umuntu wagaragayeho ibyo bimenyetso, usabwa gukora ibi bikurikira:
Kumushyira ahantu hatuje kandi hiherereye; kumuba hafi, kumuhumuriza, kumufasha kugaruka mu gihe turimo, kumutega amatwi ariko wirinda kumuhatira kukubwira amateka yamuhungabanyije ndetse no kwihutira kumushyikiriza ivuriro riri hafi, igihe ibimenyetso bikomeje.
RBC kandi isaba abashaka andi makuru guhamagara umurongo telefoni utishyuzwa 114 washyizweho n’iki kigo.









