Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko umwaka ushize wa 2024 warangiye abantu 794, 707 barwaye malaria, mu gihe umwaka wari wabanje bari 549, 238.

Ugereranyije iyi mibare y’imyaka yombi ubona ko habayeho ubwiyongere bw’abantu 245,469 bangana na 44.6%

RBC ivuga ko zimwe mu mpamvu zatumye habaho ubu bwiyongere harimo kuba imibu itera malaria yarahinduye imyitwarira, aho usanga iruma abantu mu masaha ya mbere yo kujya mu nzu, cyane cyane ku batuye mu turere duterwamo imiti yirukana imibu ikwirakwiza malaria.

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi mu Ishami rya RBC Rishinzwe kurwanya Malaria, Ushinzwe ibijyanye n’Ubwirinzi n’Ubukangurambaga kuri iyo ndwara yagize ati “Ugasanga imibu iraruma abantu ku manywa cyangwa igategerereza abantu hanze mbere yo kujya mu mazu.”

Uku guhindura amayeri kw’imibu itera malaria byanagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana, tariki ya 4 Mutarama 2025, mu butumwa yanyujije mu buryo bw’amashusho, bwari bugamije gushishikariza Abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria.

Dr. Sabin yagize ati” twasanze imibu ubwayo, kubera  kuyirukana mu mazu haterwamo imiti ndetse n’abantu bagenda bamenya umuco wo kurara mu nzitiramibu, iyo bikozwe igihe kirekire,  imibu na yo itangira guhindura imyitwarire.”

Yashimangiye ko “isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yuko bajya no muri ayo mazu, bigatuma n’ubwo burwayi abugira kandi mu nzu yarahateye umuti, afitemo n’iyo nzitiramibu.”

INDI NKURU WASOMA: Imibu itera Malaria yahinduye amayeri: Minisante yasabye ko hakazwa ingamba zirengagijwe

Mu zindi mpamvu RBC ivuga ko zabaye intandaro yo kwiyongera kwa malaria harimo gucika intege kw’imiti isanzwe yifashishwa mu kuvura malaria ndetse n’imyitwarira y’abantu baregeje ku ngamba zo kurwanya malaria, zirimo kurara mu nzitiramibu no guteresha umuti urwanya imibu itera malaria, mu nzu zabo.

Hari ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa zizafasha mu guhashya malaria

Mu rwego rwo guhashya indwara ya malaria, RBC ivuga ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa. Muri izo harimo gukoresha imiti mishya yunganira usanzweho wa Coartem mu rwego rwo kwirinda ko wacika intege ukaba utakibashije kuvura iyo ndwara.

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi mu Ishami rya RBC Rishinzwe kurwanya Malaria, Ushinzwe ibijyanye n’Ubwirinzi n’Ubukangurambaga kuri iyo ndwara, avuga ko iyo miti ikoreshwa mu buryo bwo gusimburana buzwi nka ‘Multi Fist-line drug Treatment (MFT)’, bimeze nko gucanganyukisha agakoko gatera malaria.

Yagize ati ‘Niba muri Zone A wenda twakoreshaga Coartem, zone B tugakoresha undi muti. Icyo gihe umwaka nurangira tuzahinduranya kugira ngo turebe ko twakomeza. Ni nko gucanganyukisha agakoko gatera malaria kugira ngo katamenyera umuti umwe tukazabura umuti wo kuyivurisha.”

Yongeraho ko “ahubwo turashishikariza n’amavuriro kugira ngo batangire kuyikoresha kandi bayikoreshe neza.”

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi muri RBC

Indi ngamba ihari ni gahunda nshya yo kuvura no gushakisha abarwaye malaria mu mudugudu, yatangiriye mu mujyi wa Kigali ariko ikazakomeza no mu tundi turere.

Epaphrodite avuga ko muri ubu buryo bushya bwo kuvura malaria “Niba umujyana w’ubuzima cyangwa se umuganga agusanzemo malaria, habaho uburyo bwo kujya gupima ba bantu mubana mu nzu bose.”

Yongeraho ko nyuma yo kubapima, “abo basanze bafite agakoko ka malaria [niyo baba nta bimenyesto bya malaria bafite] na bo bagahita bavurwa, bagahabwa imiti”

INDI NKURU WASOMA: Kigali: Hagiye gutangizwa gahunda nsha yo kuvura Malaria mu midugudu

RBC yibutsa kandi abaturage ko “Kurandura malaria bihera kuri njye” bityo ko ari uruhare rwa buri wese mu kubahiriza ingamba zisanzweho zo kurwanya malaria zirimo, kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti, gutema ibihuru bikikije aho batuye ndetse no gusiba ibinogo birekamo amazi kuko biba indiri y’ubwororokero bw’imibu ikwirakwiza malaria.

Abaturage kandi bakangurirwa kwivuza malaria hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda kugira malaria y’igikatu, cyangwa se kwica n’iyi ndwara.

Epaphrodite avuga ko mu bijyanye no kwivuza hakiri kare icyo RBC isaba “ni ukwivuriza ku mujyanama w’ubuzima kandi imiti iriyo, kwivuza ni ubuntu.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here