Hari ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 bwagaragaje ko abagabo cyangwa abasore baryama bubitse inda ari imwe mu mpamvu zishobora gutuma biroteraho.
Kwiroteraho ni kimwe mu bigize ubuzima bw’imyororokere ku gitsina gabo.
Niba wowe uri gusoma iyi nkuru utabiherutse, nibura hari inshuro imwe mu buzima wibuka ko wiroteyeho, by’umwihariko mu gihe cy’ubugimbi.
Kwiroteraho, mu rurimi rw’Icyongereza byitwa Wet Dreams. Bishobora no kwitwa Sleep Orgasms cyangwa se Sex dream/Nightfall. Mu rurimi rwa kiganga byitwa Nocturnal emission.
Muri macye, kwiroteraho bisobanuye ko umuhungu asohora mu gihe asinziriye, bikamubaho ageze mu gice cyo gusinzira cyitwa Rapid Eye Movement (REM).
Muri icyo gihe cyo gusinzira, umuntu aba ahumeka vuba kandi n’umutima we utera cyane. Amaraso ajya mu ngingo zinyuranye z’umubiri, harimo n’imyanya ndangagitsina na yo aba yiyongera.
Uko kwiyongera kw’amaraso ajya mu myanya ndangagitsina bituma hanagira ubushake bwinshi (hypersensitive) bikazamura ibyiyumviro.
Kwiroteraho ubundi ngo bitangira mu gihe cy’ubugimbi, aho umubiri uba utangiye gukora umusemburo mwinshi wa kigabo uzwi nka testosterone. Inshuro umusore yiroteraho zikagenda zigabanuka uko akura.
Akenshi ngo abiroteraho, bibaho mu gihe barose ishusho runaka ijyanye n’ibitsina cg se imibonano mpuzabitsina (erotic dreams). Inzozi nk’izi, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ziba zihariye 8 % by’inzozi zose umuntu arota.
Muri ubwo bushakashatsi kandi, ababajijwe byagaragaye ko iyo barose izo nzozi, 4% birangira biroteyeho.
Kimwe mu bibazo usanga urubyiruko rwibaza ni ukumenya niba hari icyo bakora ngo birotereho cyangwa se bo kwiroteraho.
Kuryama umuntu yubitse inda ni kimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi ko biba intandaro yo kwiroteraho.
Ni ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 n’Umuryango w’Abaganga b’ibibazo bishamikiye ku mitekere (Amercan Psychological Association).
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 670, bwagaragaje ko kuryama abantu bubitse inda bizamura ikigero cyo kurota inzozi zijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ari na byo birangira biroteyeho.
Ikindi gishobora kuba intandaro yo kwiroteraho ni ukureba amashusho ajyanye n’ibitsina cg imibonano mpuzabitsina ugiye kuryama.
Hari n’ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kureba televisiyo mbere yo kuryamo na byo bishobora kuba intandaro yo kuza kwiroteraho.









