Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bwashyize imbaraga mu guhugura abajyanama b’ubuzima bose ku bijyanye n’indwara ya malaria, mu rwego rwo kubafasha kuvura no gukumira iyi ndwara, ikigaragara ku bwinshi muri aka karere.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko muri Gashyantare 2025, Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa gatandatu mu gihugu hose mu kugira umubare uri hejuru w’abaturage barwaye malaria bangana na 4,810. Muri abo, abavuwe n’abajyanama b’ubuzima ni 3,211 bangana na 66.7%
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Murekatete Juliet avuga ko mu ngamba bafashe zo guhangana na malaria harimo guhugura abajyanama b’ubuzima bose uko ari bane ku mudugudu, ku buryo bagira uruhare mu kuvura hakiri kare abarwayi ndetse no gukangurira abaturage kwirinda iyi ndwara.
Yagize ati “N’ubundi twari tubafite ariko havuramo babiri bonyine. Icyo twakoze rero, dufatanyije na RBC, bahawe amahugurwa bose uko ari bane kugira ngo babashe n’ubundi kuvura malaria.”
Uyu muyobozi avuga ko byatangiye gutanga umusaruro yaba mu kugabanya umubare w’abarwara malaria ndetse no kongera umubare w’abavurwa n’abajyanama b’ubuzima.
Nko mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, bagize abarwayi 4,665. Muri bo, abavuwe n’abajyanama b’ubuzima ni 3, 194 bangana na 68.4%
Ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje, umubare w’abarwaye malaria wagabanutseho 145, bangana na 3%, mu gihe abavuwe n’abajyanama b’ubuzima biyongereyeho 1.7%.
Murekatete Juliet avuga ko iyi mibare ibereka ko “Hari impinduka, kandi nziza.”

Abajyanama b’ubuzima baganiriye na buzima.rw bashimangiye uruhare rwabo mu kuvura no gukumira malaria aho batuye.
Maniradukunda Jean Marie, wo mu mudugudu wa Nyamirama II, Akagari ka Nyamirama yagize ati “Dushishikariza abantu gukinga amadirishya hakiri kare, gusiba ibidendezi bimwegereye. Niyo dusanzemo umuntu malaria ni ukumusura mu rugo iwe tukareba niba hari ibintu bishobora kuba indiri y’imibu tukamutegeka kubikuraho.”
Akingeneye Leonilla wo mu mudugudu w’Akayange, mu kagari ka Ndama na we yagize ati “Akenshi twabwiraga abaturage ko malaria iterwa n’ibihuru cyangwa n’ibizenga by’amazi.”
Nyuma yo guhugurwa ngo basanze hari n’ibindi batahaga agaciro nyamara biri mu bituma malaria ikwirakwira mu mudugudu.
Ati “Twasanze ko ariya macupa usanga babikinisha akarekamo amazi, ko habamo umubu utera malaria, ushobora gutera umudugudu wose kandi ari uducupa dutoya twaretsemo amazi. Tugiye kubibabwira, buri muturage wese akagerageza ariya macupa akayakuraho.”

Mu zindi ngamba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko buri kwifashisha mu guhangana na malaria harimo itsinda (task force) ryo kurwanya marariya, rijya gusura abaturage, urugo ku rundi, mu bukangurambaga bwo kubigisha uburyo bwo kwirinda malaria no kubashishikariza kubahiriza ingamba zose zashyizweho zo kuyirinda.
Harimo kandi kumenya imibare y’abagaragaweho malaria, itangwa buri mugoroba ndetse n’ inama ya buri cyumweru ituma bafata ingamba zishingiye kuri iyo mibare.
Muri izo ngamba harimo no guhugura abayobozi bose b’amasibo ndetse n’ab’imidugudu kugira ngo na bo babe bafite ubumenyi buhagije ku ndwara ya malaria.









