Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwatangiye kongera imabaraga mu bukangurambaga bwo gukumira malaria mu mirenge ikora ku bishaga kuko basanze ari yo yibasiwe cyane n’iyi ndwara.

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere tw’igihugu kakunze kugaragaramo Malaria nyinshi.

Nko muri Gashyantare 2025, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko aka karere kaje ku mwanya wa kane mu gihugu hose mu kugira umubare uri hejuru w’abaturage barwaye malaria, bangana na 6,145.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Dusabe Denise avuga ko mu rwego rwo guhangana na malaria muri aka karere bashyize imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda.

Yagize ati “Mu ngamba dufite zikomeye ni ukwigisha abaturage kuko kwirinda biruta kwivuza”

Uyu muyobozi avuga ko ubu bukangurambaga buri kwibanda cyane mu mirenge itandatu ikora ku bishanga kuko ” ikunze kwibasirwa na Malaria”

Mu bishanga ni hamwe mu hantu hororokera imibu itera malaria.

Imibare ya RBC yo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko mu mirenge 25 yagaragayemo abarwayi benshi ba malaria, harimo itatu yo mu karere ka Gisagara.

Iyo mirenge ni uwa Mamba waje ku mwanya wa cyenda n’abarwayi 1, 425, uwa Gishubi wa 10 n’abarwayi 1, 341 ndetse n’uwa Muganza wa12 n’abarwayi 1, 220. Iyi mirenge yose ikora ku bishanga.

Uteranyije iyi mibare y’abarwaye malaria muri iyi mirenge itatu, ubona ko yihariye hejuru ya 1/2 cy’abarwaye malaria mu mirenge yose 13 y’Akarere ka Gisagara.

Dusabe Denise agaragaza ko gukora ubukangurambaga  mu mirenge yibasiwe na malaria bitagoye kuko bifashisha za koperative z’abahinzi.

Yagize ati “Dufite koperative nyinshi ziri mu buhinzi bw’ibigori n’umuceri, dukorana na zo kugira ngo zinadufashe mu kwigisha abaturage.”

Denise yongeraho ko izo koperative zinabafasha kongerera ubushobozi abanyamuryango bazo,  bagashobora gusana inzu zabo kuko “inyubako zishobora kuba icyuho cyo kuba barwara malaria bitewe no kwinjiza imibu.”

Abaturage twaganiriye bavuga ko ubumenyi bahawe bwo kwirida malaria bari kubushyira mu bikorwa.

Mutimukunda Christophe wo mu murenge wa Mukindo yagize ati “Iyo bugorobye dukinga amadirishya kugira ngo imibu itinjira, hanyuma kandi twajya gusasa, supernet tukayitebezamo munsi ya matera.

Mukamuhizi Joseline, we yagize ati “Wirinda kuba ahantu hari ibihuru, ukabikuraho, ikinogo kirekamo amazi ukagikuraho, ukarara mu nzitiramibu uko bikwiye.”

Mu zindi ngamba zo kwirinda malaria, ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bukomeje gushyiramo imbaraga harimo gutera imiti yirukana imibu itera malaria, kwifashisha abajyanama b’ubuzima bose, ndetse no gutanga inzitiramibu ku baturage batazifite.

Gutanga inzitiramibu byaratangiye mu cyumweru gishije, aho ku bufatanye n’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu Kubungabunga Ubuzima (RICH), hazatangwa izigera ku 58,640 mukarere hose.

Abaturage batangiye guhabwa inzitiramibu

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here