Imwe mu miryango itari iya Leta isanga kwemerera umwana ufite imyaka 15 y’amavuko kuzamura, kwifatira icyemezo ku bijyanye na serivisi z’ubuvuzi bidasabye guherekezwa n’umubyeyi we cyangwa umurera byemewe n’amategeko, nta kibazo biteye ahubwo bizaba igisubizo ku mitangire inoze ya serivisi ku bana.
Babigarutseho mu biganiro ku bijyanye n’umushinga w’itegeko rigenga serivise z’ubuvuzi mu Rwanda, bagiranye na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gicurasi 2025.
Ingingo ijyanye no kwemerera umwana ufite imyaka 15 y’amavuko kuzamura, kwifatira icyemezo ku bijyanye na serivisi z’ubuvuzi bidasabye guherekezwa n’umubyeyi, ni imwe mu zo bamwe mu badepite bagaragajeho impungenge ndetse basaba abagize Sosiyete Sivile kubafasha kubyumva neza kurushaho.
Hon. Mujawabega Yvonne yagize ati “Uruhare rw’umubyeyi rwo ruzira he! Rw’uriya murezi! Rw’uriya muntu ureberera uriya mwana! Numva na byo abantu babitekerezaho.”
Hon. Mukabunani Christine na we yagize ati “Ni nk’aho wamubwira ngo wowe genda mubyimenyere na muganga. Rero abantu bakomeze babitekerezeho.”
Abagize Sosiyete sivile bamaze impungenge aba badepite ko uruhare rw’umubyeyi ku mwana rutagiye kuvaho.
Uwimana Xaverine, uyobora Umuryango Réseau des Femmes yagize ati “Mu guha umwana uburenganzira ntabwo byambura umubyeyi inshingano. Nubundi si ko bose bazajyayo. Ariko nibura naramuka agiye gusaba iyo serivisi azayihabwe kandi na muganga wayimuhaye yumve ko ibyo akoze nta tegeko yishe.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutege y’Umuryango Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF), Muramira Bernard na we yagize ati “Ntabwo tuvuze ngo umwana umureke gusa agende, oya! Honorable nahumure. Icyo dusaba mu itegeko ni ukuvuga ngo mu gihe umuntu afashe icyemezo ntumushyireho agahato.”

Umuyobozi w’Umuryango wita kuguteza imbere ubuzima mu Rwanda (HDI), Dr. Kagaba Aflodis yashimangiye ko iyi ngingo izafasha mu kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abana.
Yagize ati “Icya mbere, tuzaba dushyizeho ahantu h’ibanga umwana yaganirira na muganga. Bizatuma hajyaho gahunda zinoze, abaganga bahugurwe bashobore gutanga serivisi zijyanye n’abana, ariko bitari mu itegeko bizagorana.”
Dr. Kagaba yongeyeho ko “Iyi ngingo muyemeye, abana bakabona serivisi zo kwa muganga, ndumva ari intambwe yaba nziza.”

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. Uwamariya Veneranda yavuze ko ibi bitekerezo bakiriye bizabafasha kunoza uyu mushinga w’itegeko.
Yagize ati “Nubundi uyu mushinga w’itegeko turacyawufite, turacyawunoza. Ni yo mpamvu twakiriye n’ibi bitekerezo, kandi uko dukomeza tubiganiraho niho tubona umurongo mwiza waba ubereye Abanyarwanda.”
Kugeza ubu, uyu mushinga w’itegeko rigenga serivise z’ubuvuzi mu Rwanda ugizwe n’ingingo 118, zishobora kugabanuka cyangwa zikiyongera bitewe n’ibitekerezo Komisiyo ikomeje kwakira.
Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage nimara kuwusuzuma ikabona unoze, izawumurikira Inteko Rusange y’Abadepite kugira ngo itore iri tegeko.











