Bamwe mu baturage basaba Abadepite kwigana ubushishozi ingingo ijyanye no kuba umugore yatwitira undi kuko bishobora kugora uwatanze iyo serivisi gutanga umwana yatwise amezi icyenda.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda, bakomeje gusesengura umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.
Mu ngingo 118, kugeza ubu, zigize uyu mushinga w’itegeko harimo iya 77 ijyanye no gutwitira undi [Surrogacy].
Surrogacy ni uburyo umugore yemera gutwitira undi mugore cyangwa abashakanye, kugeza abyaye agatanga uwo mwana ku bo yatwitiye.
Abaganga bafata intanga y’uwo mugore ushaka gutwitirwa bakayihuza n’iy’umugabo bagiye kubyarana [bikorewe mu byuma byabugenewe], ubundi rya gi ryabanguriwe bakarishyira mu mugore ugiye kubatwitira.
Mu gihe iyi gahunda yashyirwa mu mategeko y’u Rwanda, bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baganiriye na buzima.rw bavuga ko byaba ari igisubizo ku bagore badashobora kwitwitira.
Uyu mugore yagize ati “Wumva uti ‘uyu mwana ni uwanjye nubwo atari njye wamutwise’ byaba ari igisubizo.”
Undi mugore yagize ati “Byaba igisubizo, n’abo batabyara bakabona umwana bagakikira.”
Cyakora, aba baturage bavuga ko bishobora kugorana ku muntu wemeye gutanga iyo serivisi, kuko bitoroshye gutanga umwana watwise amezi icyenda.
Uyu mugore yagize ati “Nta muntu naha umwana wanjye!” Umunyamakuru wa buzima.rw yamusobanuriye ko aba atari umwana we asubiza agira ati “Ariko ni uwanjye kuko ya mezi icyenda ni njye wagiye nigengesereye, ni njye wagiye ku gise ndamubyara.”
Undi mugore yagize ati “Nkurikije ukuntu igise kiryana, nkurikije amezi 9 naba naramutwise, n’uburibwe naba narahuye na bwo, ntabwo namutanga uwo mwana.”
Uyu mugore na we ashimangira ko “Umwana ukamugira uwawe da! Kandi warabyanditse waranabisinyiye. Ukavuga uti ‘ese ni nde wamuntwitiye!”
Uyu we yavuze ko hari n’ushobora gukuramo iyo nda bitewe n’ibibazo bagize. Ati “Bishobora no gutuma yatekereza kuyikuramo, avuga ati ‘ese ubundi ko uyu mwana atari uwanjye!”
Aba baturage basanga hakwiye gutekezwa ku buryo uyu muntu wemeye gutwitira undi azajya abanza agategurwa bihagije.
Uyu yagize ati “Ni yo mpamvu rero Leta yavuga iti ‘uyu muntu agomba kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko.”
Undi ati “Kumutegura mu by’imitekerereze akumva ko agomba gutanga umwana.”
Uyu mushinga w’itegeko uracyari mu biganza bya Komesiyo y’Imibereho y’Abaturage.
Perezida w’iyi Komisiyo, Uwamariya Veneranda avuga ko, uko bakomeza kubona ibitekerezo bitandukanye bizabafasha kuwunoza kurushaho.
Yagize ati “Umushinga w’itegeko turacyawufite, turacyawunoza kandi uko dukomeza kubiganiraho ni ko tubona umurongo mwiza ubereye Abanyarwanda.”
Kugeza ubu, iyi ngingo ijyanye no gutwitira undi ivuga ko umugore usaba iyo serivisi ari uwo muganga yemeje ko adashobora gutwita cyangwa kubyara; cyangwa uwo muganga yemeje ko ubuzima bw’uwasabye gutwitirwa cyangwa ubw’umwana bwajya mu kaga mu gihe cyo gutwita cyangwa kubyara.
Uyu mushinga w’itegeko ugena kandi ibisabwa uwemerewe gutwitira undi n’inshingano ze, harimo no gusinyana amasezerano n’uwo agiye gutwitira, ukanagena uburenganzira bw’umwana uzavuka muri ubwo buryo.









