Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagaragaje ko mu minsi 28, abarwayi 10,399 basanzwemo malaria mu mujyi wa Kigali, binyuze muri gahunda nshya yo kuvura iyi ndwara mu mudugudu.
Ni imibare yabonetse kuva tariki 21 Mata kugera tariki 18 Gicurasi 2025.
Muri iyi gahunda, iyo hari umuntu ugiye kwivuza bakamusangamo malaria, abajyanama b’ubuzima bajya gupima n’abo babana kugira ngo uwo basanze ayirwaye na we avurwe hakiri kare.
Imibare ya RBC igaragaza ko abantu 14, 787 bari barwaye malaria, bigatuma hapimwa n’abo mu miryango yabo.
Hapimwe abantu 34, 963, muri bo 10, 399, bangana na 30% babasangamo indwara ya malaria.
Iyo hatabaho iyi gahunda, abo bashoboraga kuzivuza baramaze kuzahazwa n’iyi ndwara batazi ko ari yo.
Muri rusange, Abaturage b’umugi wa Kigali 25, 186 barwaye malaria mu minsi 28 gusa. Ushyize ku mpuzandengo ya buri munsi, ni abarwayi hafi 900.
Gahunda nshya yo kuvura malaria mu midugudu igize umujyi wa Kigali yitezweho kugira uruhare mu guhashya iyi ndwara.










