Kugaburira umwana igi rimwe ku munsi, ni kimwe mu byo abahanga mu mirire bemeza ko byamurinda kugwingira, bitewe n’intungamubiri iki kiribwa gikungahayeho.

Intungamubiri zo mu bwoko bwa ‘proteins’ ni ingenzi cyane ku mikurire y’umwana, by’umwihariko ku bari mu kigero cy’amezi atandatu kugera ku myaka ibiri.

Inzobere mu mirire, akaba n’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA), Machara Faustin avuga ko igi ari kimwe mu biribwa bishobora gufasha abo bana kubona iyo protein ihagije.

Yagize ati “Uriya mweru w’igi, hejuru ya 80% ugizwe na protein. Ni yo protein tugira y’icyitegererezo, iri ku rwego rwo heruju.”

Yongeraho ko “Zoroshye [proteins zo mw’igi] kugogora ku bana (digestion). Rero ku bijyanye n’ibyubaka umubiri bituma umwana akura, nta kindi kiri hejuru y’igi.”

Machara Faustin, Inzobere mu mirire, akaba n’Umukozi wa NCDA

Ku bashobora kubona ibindi biribwa bikomoka ku matungo, nk’inyama n’amafi, Faustin abagira inama ko “bagenda babihinduranya bakareka kubikomatanya.”

Ku baturage bafite imyumvire ko amagi bita ay’amanyarwanda ari yo afite intungamubi ugereranyije n’ayo bita amazungu, Faustin avuga ko nta ho bihuriye, dore ko usanga atandukanira ku muhondo w’igi, mu gihe n’ubundi za protein ziba mu mweru w’igi.

Ku bashobora kumva ko igi rihagije bakirengagiza ibindi biribwa, yagize ati “Ntabwo umwana yatungwa n’igi gusa. Ni ukuvuga ngo ni igi twongera ku rindi gaburo ry’umwana.”

NCDA, mu bukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kugaburira abana amagi

Binyuze muri gahunda y’imyaka ibiri ihuriweho yo kurwanya igwingira, yiswe ‘Hehe n’Igwingira’, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA) n’abafatanyabikorwa bacyo, banashyize ingufu mu gushishikariza ababyeyi kugaburira abana amagi.

Iyo gahunda bayise ‘Igi rimwe ku mwana, ku munsi (One egg per child, per day)’, ku bana bafite hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri y’amavuko.

Machara Faustina avuga ko ubu ari ubukangurambaga bahisemo gukora, nyuma y’isesengura bakoze bagasanga “ibiryo bikomoka ku matungo ari byo bibura ku mafunguro y’abana.”

Uretse gufasha ababyeyi kumenya akamaro k’igi mu mikurire y’umwana, imwe mu miryango itishoboye yagiye yorozwa inkoko zibafasha kubona ayo magi.

Igwingira mu bana b’Abaturarwanda riracyari ikibazo cyugarije igihu. Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Mibereho n’Ubuzima (DHS VI), bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, bwagaragaje ko riri ku ijanisha rya 33%.

Intego ya Guverinoma ni uko iryo gwingira rizagabanuka rikagera kuri 15% bitarenze mu mwaka wa 2029.

VIDEO:

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here