Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yashimiye ba Malayika Murinzi ku ruhare bagira mu kurera abana batagize amahirwe yo kurererwa mu miryango yabo bwite.

Minisitiri wa MIGEPROF yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Gicurasi 2025, mu birori byo kwizihiza Umunsi wa Malayika Murinzi, byabereye mu mujyi wa Kigali.

Ni ibirori byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Fata umwana wese nk’uwawe.”

Malayika Murinzi ni umubyeyi uba yariyemeje kurera umwana cyangwa se abana batagize amahirwe yo kurererwa mu miryango yabo bwite, bitewe n’impamvu zinyuranye. Ibyo akabikora adategereje igihembo cyangwa se inyungu iyo ari yo yose.

Bari mu byiciro bitatu ari byo, Malayika Murinzi w’igihe gito [ufata umwana mu gihe hagitegerejwe uzamwakira], Malayika Murinzi w’igihe cyirekire ndetse na Malayika Murinzi w’umwihariko [ufata umwana ufite ibibazo by’umwihariko, nk’ubumuga]

Kuri iyi nshuro ya kabiri hizihizwa umunsi wa Malayika Murinzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta yavuze ko ari umwanya wo kwiyemeza ko nta mwana ukwiye kubura umuryango umurera mu gihe cyose abikeneye.

Yagize ati “Uyu munsi kandi, ni umwanya mwiza wo kongera kwiyemeza ko nta mwana ugomba kubura umuryango umurera igihe cyose abikeneye, kuko buri mwana agomba kubona umuryango umwakira, ukamukunda.”

Ingabire Assumpta, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA)

Ba Malayika Murinzi baganiriye na buzima.rw bashimangira ko kurera umwana atari ibintu bisaba ubushobozi buhambaye, bagashishikariza n’abandi babyeyi kubyitabira.

Nyinawumuntu Therese, ni uwo mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Nyabimata, Umudugudu wa Nyabimata.

Muri 2016, nibwo yatangiye urugendo rwo kurera umwana w’imyaka itandatu, nyuma yo gupfusha ababyeyi be kandi bakuru be na bo badashobora kumurera. Uyu mwana kuri ubu ngo yize imyuga arayirangiza, ubu ari mu kazi.

Uyu mubyeyi yagize ati “Ikintu nasaba umubyeyi w’u Rwanda ni ukugira umutima w’impuhwe n’urukundo kuko kurera umwana ntabwo bisaba ubushobozi buhambaye. Umwana iyo wamuhaye ibyo ufite aranyurwa.”

Yashimangiye ko “Nubu turi aha ngaha, bambwiye ko hari uwo natahana, nataha mutahanye.”

Mvuyekure Mathieu, we ni uwo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Rusura, Umudugudu wa Cyamabuye.

Uyu mugabo arera abana babiri yafashe nyuma yuko Se ubabyara yishe nyine, na we agafungwa. Umwana umwe yarafite imyaka itatu, undi afite imyaka itanu. Kuri ubu umwe agize imyaka 9, undi 11.

Yagize ati “Abana bameze neza. Ubu bari mu ishuri. N’abandi babyeyi baba mu ngo zitandukanye tukaba tubifuriza kugira umutima mwiza wo kwita ku bana batagira kirengera.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yavuze ko ubundi ari umuco w’u Rwanda kudatererena abana.

Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi ubundi byari umuco mu gihugu cyacu. Nta mwana watabwaga cyangwa ngo atereranywe. Abagize umuryango n’abaturanyi bicaraga hamwe, bakitoramo uwakira umwana udafite kivurira. Nta bigo by’impfubyi twagiraga.”

Minisitiri Uwimana yashimye ba Malayika Murinzi ku ruhare rwabo mu gusigasira uyu muco mwiza.

Yagize ati “Mwese turabashimira urukundo mukomeje kugaragariza umuryango nyarwanda. Nta gihembo, nta n’ibyo tuzi twakora byagaragaza ko dushimira igikorwa cy’indashyikirwa mukorera igihugu cyacu.”

Uwimana Consolée, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Kugeza ubu, hari ba Malayika Murinzi basaga 4,000, utabariyemo abarere abana ariko batariyandikishije mu buyobozi.

Hari kandi n’abandi baba bariyandikishije bategereje ko hari umwana uboneka ukeneye kurerwa kugira ngo bamwakire.

Abifuza kuba ba Malayika Murinzi bagirwa inama yo kujya ku murenge kugira ngo basobanurirwe amabwiriza abigenga.

REBA VIDEO: 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here