Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kibukije Abaturarwanda ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima kuko ari ‘umuti muganga asabira umurwayi nta kindi cyamutabara gihari.’

Umuyobozi w’Ishami ryo Gutanga Amaraso, muri RBC, Dr. Muyombo Tomas yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 14 Kamena 2025, mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, byabereye mu karere ka Musanze.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Tanga amaraso, tanga icyizere.
Twese hamwe dutabare abarwayi.”

Mu ijamborye, Dr. Muyombo Thomas yashimiye abatanga amaraso kuko abayakeneye muri 2024 bayabonye ku kigero cya 99.72%.

Uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza abadatanga amaraso, abibutsa ko “Amaraso yatabara nawe ubwawe cyangwa umuvandimwe wawe.”

Dr. Thomas yashimangiye ko amaraso ari ingenzi cyane kuko iyo wayabuze nta kindi cyayasimbura.

Yagize ati ” Amaraso ni umuti muganga asabira umurwayi nta kindi cyamutabara gihari. Bityo rero, amaraso agomba kuboneka kugira ngo umurwayi wese uyakeneye ayabone.”

Dr. Muyombo Tomas, Umuyobozi w’Ishami ryo Gutanga Amaraso, muri RBC

Abaturage bo mu karere ka Musanze batanga amaraso, twaganiriye, bavuga ko basobanukiwe agaciro kayo ari na yo mpamvu bitabira iyo gahunda.

Masengesho Joseline yagize ati “Ntanga amaraso kuko nzi ko ahabwa abayakeneye, agatabara ubuzima bwabo.”

Yongeraho ko “Bimeze nko kwibikira kuko nanjye isaha n’isaha nayakenera nkayahabwa.”

Kuradusenge Themistocle na we yagize ati “Iyi ni inshuro ya 21 ntanze amaraso. Nasobanukiwe ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, kandi bifasha indembe ziba ziyakeneye kwa muganga. Rero iyo ntanze amaraso numva ntanze ubuzima.”

Imibare ya RBC, binyuze mu ishami ryayo ryo gutanga amaraso, igaragaza ko mu mwaka wa 2024, abantu 58,688 ari bo batanze amaraso, batanga udushashi 84,383.

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25 ni bo benshi batanze amaraso, 38,322 bangana na 65.3% by’abatanze amaraso bose.

Muri uwo mwaka, ubusabe bw’ibitaro ku bari bakeneye amaraso bari 127, 197 abayabonye ni 126,837, bangana na 99.7%

Ibisabwa ngo utange amaraso:

Ikigo cy’Igihu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kugira ngo wemererwe gutanga amaraso ugomba kuba:

Kuba ufite ubushake kandi nta kiguzi utegereje

⏭️Ufite ubushake kandi nta kiguzi utegereje
⏭️Upima ibiro bitari munsi ya 50
⏭️Kuba udafite icyibazo cy’amaraso n’ibipimo byuzuye hemoglobin 12.5
⏭️Kuba wujuje imyaka 18 kandi utarengeje imyaka 60.                                                        ⏭️Kuba uri muzima umunsi wo gutanga amaraso

RBC ivuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso kimara hagati y’iminota 20-30, ku buryo bitabuza umuntu kubibangikanya n’indi mirimo ye.

Abantu 10 bitabiriye gutanga amaraso kurusha abandi, muri 2024, bahawe igihembo cy’ishimwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here