Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro barishimira ko batakigorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze nyuma yo kwegerezwa ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé)
Ni Poste de Santé Mbabe, yitiriwe Mutagatifu Yohani Mariya Muzeyi. Iri mu kagari ka Mbabe, ifasha abatuye muri aka kagari ndetse n’utugari twa Gako, Ayabaraya na Rusheshe.
Abaturage baganiriye na buzima.rw bavuga ko mbere yo kubona iri vuriro byabagoraga kubona serivisi z’ubuvuzi kuko Ikigo Nderabuzima cya Masaka kiri kure y’aho batuye.
Ayinkamiye Clementine yagize ati “Kwivuza byaratugoraga kuko kujya i Masaka harimo urugendo rurerure.
Uyu mubyeyi yongeraho ko no kubona uburyo bwo kuhagera bigoye kubera ko nta modoka rusange ijyayo ndetse na moto bikaba bigoye.
Ati “Ujya i Masaka ntiwabona moto. Kuba rero moto yarokora umuntu warembye ntabwo byavagamo.”
Muzirankoni Nadege na we yagiz ati “Kuva hano ugera i Masaka ni ikintu gikomeye cyane ku muntu ufite umwana warembye. Indi Poste de Santé yari kure yacu.”
Ntirenganya Jean Baptiste na we yashimangiye ko “Abantu rero barwaraga, rimwe na rimwe bakarembera mu rugo, umuntu akazagera kwa muganga yazahaye, rimwe na rimwe hakavamo n’urupfu.”

Kuri ubu, aba baturage bavuga ko ibi bibazo byakemutse, nyuma yo kwegerezwa iryo vuriro ry’ibanze.
Ayinkamiye Clementine yagize ati “Niyo umwana arwaye na saa tanu cg saa sita z’ijoro, urababyutsa bakakuvura.”
Yongeraho ko “Mbese ni heza cyane kuko ni hafi cyane kuri twebwe kandi iyo ugiye ntabwo bakurangarana.”
Ntirenganya Jean Baptiste na we yagize ati “Wataka inkorora gatoya ukaba ugiye ku ivuriro. Muri macye ubuzima bumeze neza.”
Umuyobozi wa Poste de Santé Mbabe, ari na we nyirayo, Nshimiyimana Philbert, avuga ko kuzana iri vuriro muri aka gace yagira ngo yorohereze abaturage kugera ku buvuzi bw’ibanze.
Yagize ati “Nageze hano muri aka gace nsanga hari ikibazo cy’abaturage bajya kwivuriza kure, ngira igitekerezo rero cyo kugira ngo negereze abaturage ubuvuzi bw’ibanze, aho bashobora kubona serivizi z’ubuvuzi bitabagoye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine avuga ko iki gikorwa Philibert yakoze kigaragaza intera abaturage bagezeho bumva uruhare rwabo mu iterambere.
Uyu muyobozi ashimangira ko bazakomeza gukorana n’uyu mufatanyabikorwa kugira ngo iri vuriro ryongererwe ubushobozi.
Yagize ati “Mwabonye ko akorana na ‘Mutuelle de Santé’ ndetse ari gusaba ko yahabwa uburenganzira health post ye ikajya ku rwego rwa kabiri [second generation] ku buryo ikomeza gutanga serivisi zisumbuyeho. Ni igikorwa tuzakomeza kumufashamo kubera ko hano iri harakenewe.”
Poste de Santé Mbabe itanga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze zirimo: Kuvura indwara zisanzwe; gupima ibizamini; kuboneza urubyaro; kuvura inkomere no gusiramura.
REBA VIDEO:









