Kugira isuku ihoraho yo mu kanwa ni inama abahanga mu buvuzi bwo mu kanwa n’amenyo bagira abantu. Bigakorwa uhoza neza n’uburoso n’imiti yabugenewe, nibura inshuro ebyiri ku munsi.

Ni ukuvuga mu gitondo ubyutse [ibyiza cyane ni ukozamo nyuma yo gufata amafunguro ya mu gitondo’ ku bayafata] na ninjoro mbere yo kuryama [ibyiza ukabikora nyuma yo kurya, niba wariye].

Uretse kuba iyi suku ikurinda indwara zifata mu kanwa zirimimo: kwangirika kw’ishinya no gucukuka gucukuka kw’amenyo, iyo yabaye nke bishobora kuba intandaro y’izindi ndwara zikomeye.

Mu kiganiro twagiranye na Uwayezu Donat, Umuganga w’amenyo no mu kanwa, mu ivuriro Isange Dental Clinic yagize ati “Burya ushobora kugira ibibazo by’umutima biturutse ku kuba mu kanwa hatameze neza. No kugira ibindi bibazo nka diabete.

Mu zindi ndwara Donat avuga ko zishobora guterwa no kutagira isuku ihagije yo mu kanwa harimo umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse ku bagore batwite inda ikaba ishobora kuvamo cyangwa bakabyara abana bafite ibiro bidahagije.

Niba wifuza gusobanukirwa biruseho ku birebana n’isuku yo mu kanwa, reba iki kiganiro twagiranye na muganga Uwayezu Donat

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here