Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu bantu 1,169 bapimye mu karere ka Rubavu, mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ndwara z’umutima, basanze 88 bafite izo ndwara. Ni ukuvuga 7.5%.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima, muri uyu mwaka wa 2025 (World Heart Day 2025), kuva tariki 21-29 Nzeri 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiri mu karere ka Rubavu, mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwirinda indwara z’umutima.
Ni ibikorwa byaranzwe no gupima indwara zitandura zirimo Umuvuduko w’amaraso, Diyabete, n’Indwara z’umutima no kubaha amakuru abafasha kwirinda izi ndwara no kuzivuza hakiri kare.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu bantu 1,169 bapimye kuva tariki 22-27 Nzeri, basanze 88 bafite indwara z’umutima, mu gihe 481 bafite umuvuduko w’amaraso, na ho 55 bakaba bafi isukari nyinshi mu maraso.

Dr. Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe indwara z’umutima, muri RBC avuga ko igiteye impungenge kuri izi ndwara zitandura, zirimo n’iz’umutima, ari uko zidakunda kugaragaza ibimenyetso.
Yagize ati “Ni indwara zitagaragaza ibimenyetso henshi. Zigaragaza ibimenyetso ari uko wamaze kugira ikibazo cy’izindi ngingo.”
Ikindi giteye impungenge kandi ngo ni uko zatangiye kugaragara no mu bantu bakiri bato.
Ati “Ubundi twavugaga wenda imyaka 70 kuzamura ariko ubu ntabwo byagutangaza kubona nk’umuntu ufite imyaka 40 afite Diyabete cyangwa Umuvuduko w’amaraso cyangwa afite Indwara z’umutima.
Uyu muyobozi asaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda zirimo, gukora siporo; kuboneza imirire, bagabanya amavuta barya ndetse n’umunyu; no kwirinda umubyibuho ukabije.
Ni inama zanahawe by’umwihariko abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima, byabereye mu murenge wa Gisenyi, kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025. Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Bungabunga ubuzima bw’umutima wawe

Ni ibirori byabanjirijwe na siporo rusange ndetse no gukomeza ibikorwa byo gupima indwara zitandura.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko iyo abaturage bagize amahirwe yo kuza mu bikorwa nk’ibi bitanga umusaruro mu gukumira izi ndwara.
Yagize ati “Tubona ubuhamya bw’abaturage batari bazi aho siporo ihurira n’umutima, batari bazi ko kunywa inzoga nyinshi bigira ingaruka ku mutima cg se izindi nyama zo mu mubiri, bikazagera ahantu dusanga ibikorwa byikora tutagombye gusunikana n’abaturage.”
Abaturage bumvise inama z’abaganga bakazikurikiza byatanze umusaruro
Nyirahabimana Liberata, ni umwe mu baturage bashimangira ko kubahiriza inama bagirwa n’abaganga bifasha mu guhangana n’indwara zitandura, zirimo n’iz’umutima.
Uyu muturage wo mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu avuga ko yatangiye kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso mu mwaka wa 2019, ubwo yari atwite.
Icyo gihe abaganga bamugiriye inama zo kuboneza imirire no gukora siporo ariko ntiyabyitaho.
Ati “Ntabwo nabikurikije. Amavuta nagiye nirira, amafiriti, inyama, noneho wa muvuduko ugenda ukura.”
Muri 2022, ngo ikibazo cy’umuvudugo w’amaraso cyatangiye gukara ku buryo “numva mfite ikibazo, nkumva umubiri wanjye ucika intege, nkumva mu mutwe ndashya cyane, bigera n’igihe umusatsi ukajya uvaho.”
Uyu mubyeyi avuga ko yakomeje gutinda kwivuza kuko yakekaga ko ari amarozi, bituma asubira kwa muganga yaramaze kurwara n’umutima ndetse afite umubyibuho ukabije.
Nyirahabimana avuga ko yahise afata ingamba zo gukurikiza inama za muganga kuko banamubwiraga ko “nutiyitaho no gupfa ushobora gupfa.”
Ati “Ubwo ntangira kugana siporo, mu ikipe bita ‘Umurava Siporo’. Ntangira ibiro bigabanuka, mfata n’ama ‘regime”
Kuri ubu avuga ko ameze neza ku buryo “umuvuduko watangiye gushira, ntangira no kubyiyumvamo. N’ubu ngubu basanze ibipimo byanjye mpagaze neza.”
Indwara z’umutima zihangayikishije u Rwanda, dore ko ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu benshi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko 47.7% by’impfu zabereye kwa muganga na 59.3% by’impfu zabereye mu miryango ziba zatewe n’indwara z’umutima.











