Abangavu n’ingimbi bafite imyaka 15 kuzamura, bo mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Ndera, bashishikarijwe kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuko bahawe amahirwe yo kuba bazihabwa bitabasabye guherekezwa n’ababyeyi.

Muri Kanama 2025, Abadepite batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, ririmo n’ingingo yemerera abangavu n’ingimbi bafite imyaka 15 kuzamura kuba bakwijyana kwa muganga bagahabwa izo serivisi bitabasabye guherekezwa n’ababyeyi.

Umuryango Réseau des Femmes, umwe mu miryango itari iya Leta yakoze ubuvugizi kugira ngo iyi ngingo itorwe, watangiye gukora ubukangurambaga kuri iri tegeko mu rwerwo rwo kumenyesha urubyiruko ayo amahirwe rufite.

Ku ikubitiro, uyu muryango wahereye mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, mu bukangurambaga bise ‘Ubukangurambaga ku burenganzira na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zigenewe urubyiruko.’

Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga ruvuga ko bwabafashije kumenya amahirwe bafite kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ubusanzwe batageragaho bitewe n’imbogamizi yo kubasaba guherekezwa n’ababyeyi.

Uwamahoro Diane yagize ati “Ntiwabwira mama wawe uti ‘mperekeza!’ ahubwo yagutuka. Rero ubu ngubu twamenye ko wajya ku kigo nderabuzima ukababwira ikibazo ufite bakagufasha.”

Imanishimwe Cedric na we yagize ati “Mu by’ukuri ibyo batwigishije twari tubikeneye nk’urubyiruko. Nubwo umwana w’imyaka 15 aba akiri mutoya, ariko ni byiza ko yigerera kwa muganga akimenyera amakuru, n’ukuntu agomba gutwara ubuzima bwe.”

Ababyeyi bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko igihe cyari kigeze ngo abana bemererwe kwiyakira serivisi.

Mukampunga Euphrasie, yagize ati “Twaragerageje ngo turebe ko abana bakwitwara neza nko mu gihe cya cyera ariko byarananiranye. Mu gihe rero byananiranye nta rindi tegeko ryakora uretse iri batubwiye, umwana akabikora ku bushake bwe wenyine yijyanye.”

Nsengiyumva janvier we yagize ati “Ririya tegeko rero rizadufasha, wa mwana utabasha kwitwara neza akaba yagana kwa muganga bakamufasha. Buriya gukumira ikibazo kitaraba ni byo byiza kurusha kubikora cyavutse.”

Umukozi Ushinzwe Imibereho myiza mu muryango Réseau des Femmes, Bazarama Marie Michèle avuga ko kuba Leta yaratoye iri tegeko ari igisubizo mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko.

Yagize ati “Leta yabaye umubyeyi itekerereza ababyeyi, cyane ko hari abateshutse ku nshingano zo kwigisha abana babo.”

Yongera ho ko “Turakataje rero mu bukangurambaga kugira ngo n’urundi rubyiruko n’ababyeyi bamenye yuko kubona izi serivisi ari iby’ibanze.”

Bazarama Marie Michèle arakira ibitekerezo by’urubyiruko

Ubu bukangurambaga Réseau des Femmes yabuteguye binyuze mu mushinga wabo w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda, bakorera mu mirenge yose 15 y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE.

Bwitabiriwe n’urubyiruko runyuranye rwo mu murenge wa Ndera, abanyeshuri biga muri GS Ndera, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu murenge wa Ndera.

Uretse ibiganiro bagejejweho, banahawe imfashanyigisho zikubiyemo amakuru anyuranye ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere na serivisi zijyanye na bwo.

Urubyiruko rwahawe imfashanyigisha

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here