Umuganga w’indwara z’amenyo no mu kanwa muri rusange, Uwayezu Donat avuga ko uko wakoza amenyo kose, hari imyanda udashobora kwivaniraho ku buryo ukeneye kujya kwa muganga bakagufasha.
Abaganga b’amenyo no mu kanwa muri rusange bagira inama abaturage kugira isuku yo mu kanwa, nibura boza amenyo inshuro ebyiri ku munsi, ni ukuvuga nyuma yo gufata amafunguro ya mugitondo n’aya ninjo. Ababishoboye kandi bakabikora igihe cyose bamaze gufata amafunguro.
Uretse koza mu kanwa ukoresheje uburoso, haniyongeraho akadodo kabugenewe kazwi mu cyongereza nka ‘dental floss’, unyuza hagati y’amenyo kagakuramo imyanda uburoso butashoboraga gukuramo.
Abaganga batanga inama kandi ko hari n’imiti abantu biyunyuguza mu kanwa nyuma yo kozamo, igafasha kwica za ‘microbe’ zashoboraga gusigaramo.
Nubwo ubu buryo bwo gukora isuku yo mu kanwa bufasha mu kwirinda indwara zihafata, Uwayezu Donat, umuganga w’indwara z’amenyo no mu kanwa muri rusange, avuga ko budahagije kuko hari imyanda ifata ku menyo idashobora kuvaho.
Yagize ati “Bikunda gusigara biturutse nko mu byasigaye abantu boza amenyo, noneho byahura na za ‘calcium’ ziba ziva mu macandwe bigakora nk’ibintu bimeze nk’urutare ku buryo uburoso bwawe butabasha kubikuraho.”
Uyu muganga ukorera muri ISANGE DENTAL CLINIC, ivuriro ry’indwara z’amenyo no mu kanwa riri mu mujyi wa Kigali, ashimangira ko kugira ngo ibyo bintu biveho hitabazwa ibikoresho byo kwa muganga.
Ati “Icyo gihe rero hari ibyuma biba byarabugenewe kwa muganga dukoresha kugira ngo na byo biveho.”

Muganga Donat avuga ko kugumana iyo myanda ku menyo bigira ingaruka zirimo no kunuka mu kanwa kabone n’iyo waba wahogeje. “Niyo wagira isuku imeze gute, bya bintu bigihari, ntabwo uzagira impumuro nziza y’akanwa.”
Uretse kuba abaganga bakangurira abaturage kujya kogesha amenyo yabo kwa muganga, banabagira inama yo kujya bagana kwa muganga nibura buri mezi atandatu kugira ngo bakoreshe isuzuma ry’uko ubuzima bwabo bwo mu kanwa buhagaze, n’ufite ikibazo kivurwe hakiri kare kuko gutinda byongera igiciro cy’ubuvuzi bahabwa n’igihe bitwara ngo bakire.









