Hari abafite Virusi itera SIDA (HIV) bagira inama bagenzi babo gufata neza imite igabanya ubukana bw’iyi virusi kuko bo byabafasha kubana na yo igihe kirekire kandi bafite ubuzima bwiza.
Athanase ni umusaza w’imyaka 75. Afite Virusi itera SIDA amaranye imyaka 37 kuko yamenye ko yanduye mu 1988.
Twamusanze mu biroro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwa SIDA wa 2025 (World Aids Day 2025), wizihirijwe mu kigo Nderabuzima cya Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, kuwa Mbere, tariki 1 Ukuboza 2025.
Athanase avuga ko yatangiye gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu mwaka wa 2004. Ati “Muri 2004, umushinga witwa ICAP barongera baradupima bantangiza imiti.”
Uyu musaza mu myaka, ariko ku maso ubona ko ari umugabo w’igikwerere, avuga ko kuva icyo gihe yakurikije inama za muganga ndetse afata imiti neza ku buryo ubu ameze neza kandi akora akazi ke uko bikwiye.
Ati “Nk’ubu ngejeje imyaka 75 kandi ndi umufundi kandi nta wundusha intege.” Yongeraho ko “N’udafite virusi murusha gukora vuba. Ubwo rero ubuzima burakomeza.”
Agira inama abandi bagabo badafata imiti uko bikwiye, agira ati “yakumva ko ubuzima bukomeza, kandi atari we wenyine kuri iyi Si waba yanduye iyo virusi.”

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwa SIDA byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa
Icyizerer cy’ubuzima kiri mu gufata imiti neza, kinashimangirwa na Muneza Sylvie, Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abantu bafite Virusi itera SIDA (RRP+).
Yagize ati “Nk’ubu iyo nihereyeho, Virusi itera SIDA namenye ko nyifite mu 1998. Umuti nawufashe neza, imbaraga ndazifite, nageze n’aho kuba umuyobozi wa [RRP+].”
Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya, nka hamwe mu hatangiye gutangirwa serivisi za HIV kuva cyera, Umuyobozi wacyo Batamugira Leonidas ashimangira ko gufata imiti neza bitanga umusaruro mu kugabanya umubare wa za virusi mu maraso, ibizwi nka Viral Load Suppression.
Yagize ati “Tumaze imyaka irenga 20 dutanga izo serivisi. Abo dukurikirana tubasha kubitaho uko bikwiye kuko 96.7% bafite virusi zagabanutse mu maraso.”

Umuyobozi wa RRP+, Muneza Sylvie agira inama n’abandi banduye Virusi itera SIDA gufata imiti neza kuko binafasha kugabanya ubwandu bushya bw’iyi virusi.
Ati “No mu nshingano zacu dufite, ufite Virusi itera SIDA agomba kugira uruhare rwo kurinda abandi. By’umwihariko iyo ufashe neza umuti, ufite amahirwe menshi yo kwirinda kwanduza umuntu. “
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko gufata imiti neza byanafashishe abafite Virusi itera SIDA kudahora kwa muganga bajya gufata iyo miti.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, muri RBC, Dr. Basil Ikuzo yagize ati “Batangiye bayifata kwa muganga, tukabakurikirana ku buryo bwa buri munsi. Ariko kuko dufite abantu basigaye bafata imiti neza, tuguha imiti umarana amezi atatu.”
Yongeraho ko “Hari n’abo, bitewe n’uko bagabanyije ubukana [viral load suppression] tubaha imiti bamarana amezi atandatu.”

Imibare ya RBC igaragaza ko kugeza ubu, mu bantu banduye Virusi itera SIDA , 96.9% bafata imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, unatangiza ubukangurambaga bw’amezi atandatu, inzego zinyuranye zihaye umuhigo w’ibyo zizakora mu gukomeza gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kurandura SIDA bitarenze muri 2030.
Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta, Ishinzwe kurwanya SIDA, Guteza imbere ubuzima no Guharanira uburenganzira bwa muntu ‘Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS & Health Promotion’ yavuze ko bazakomeza ubukangurambaga bushishikariz abantu kwirinda kwandura Virusi itera SIDA, gufata imiti neza ku bayanduye ndetse no gushaka ubushobozi, babijyanisha n’Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Kwishakamo ibisubizo mu guhangana na Virusi itera SIDA’
Kugeza ubu mu Rwanda, imibare ya RBC igaragaza ko hari abantu bagera ku 234,593 bafite Virusi itera SIDA, abandi 2,500 bandura iyi virusi buri mwaka, mu gihe kandi abandi 2,500 bicwa na SIDA buri mwaka.

REBA VIDEO:









