Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gishishikariza abaturage ko mu gihe barumwe n’imbwa itarakingiwe bajya bihutira kujya gufata urukingo rubarinda kwandura ibisazi by’imbwa kuko iyo batinze amahirwe yo gukira aba ari macye.

Ibisazi by’imbwa n’indwara umuntu yandura iyo arumwe n’imbwa ifite ibyo bisazi cyagwa se ikaba yamurigata ahantu yakomeretse, hari igisebe.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko umwaka ushize, hari abantu bagera ku 2,600 barumwe n’imbwa. Muri abo, babiri ni bo barwaye ibisazi by’imbwa, umwe birangira apfuye.

Nshimiyimana Ladislas, Umukozi muri RBC, Ushinzwe Agashami gashinzwe kurwanya Indwara zititaweho uko bikwiye (Neglected Tropical Diseases – NTDs) avuga ko kugira ngo abantu birinde ibi bisazi by’imbwa bagomba kugana kwa muganga bagahabwa urukingo hakiri kare.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo imbwa ikikuruma biragusaba ko uhita ujya kwa muganga kubera ko biba bisaba ngo umuti ukore hakiri kare.”

Yongeraho ko “Kubera ko iyo uje wagize ibimenyetso, nta n’ubwo tuba tugifite uburyo bwo kuguha rwa rukingo. Nta n’icyo rwakumarira kuko uba warangije kurwara.”

Nshimiyimana Ladislas, Umukozi muri RBC, Ushinzwe Agashami gashinzwe kurwanya Indwara zititaweho uko bikwiye (Neglected Tropical Diseases – NTDs)

Ladislas akomeza avuga ko bimwe mu bimenyetso uwarwaye ibisazi by’imbwa ashobora kugaragaza harimo: guhindura imyitwarire akaba yiruka cyangwa arwana; gutinya amazi, urumuri n’umuyaga; kugira amacandwe menshi mu kanwa; ndetse no kuba pararise (Paralyse).

Ni ibimenyetso, Ladislas avuga ko abantu badakwiye gutegereza ko biza kuko iyo byaje amahirwe yo gukira aba ari macye.

Ati “Iyo ibimenyetso byatangiye kuza, amahirwe yo kurokoka aba ari macye. Abenshi barapfa.”

Ibisazi by’imbwa ni imwe mu ndwara 9 zititaweho uko bikwiye (Neglected Tropical Diseases) ari zo, inzoka zo mu nda, Biraliziyose, Tenia, ibibembe, imidido, amavunja ndetse n’uruheri cg se shishikara, u Rwanda rwihaye intego yo kuzihashya bitarenze mu mwaka wa 2030.

RBC ivuga ko izakomeza gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ari na yo ifite mu nshingano gukingira imbwa, kugira ngo imbwa zose zikingirwe kuko imbwa ikingiwe neza “ntabwo ikwanduza ibyo bisazi.”

VIDEO: Ikiganiro na Nshimiyimana Ladislas

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here