Ubuyobozi bw’ivuriro ‘Kigali Mental Health Referral Centre (KMRC)’ buvuga ko nibura abantu hagati ya 25-30 bagana iri vuriro buri munsi, ibishimangira uruhare rwa ryo mu guteza imbere ubu buvuzi.
Kigali Mental Health Referral Centre (KMRC) ni ivuriro riri mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, Umudugudu wa Binunga.
Tariki ya 4 Mutarama 2026, iri vuriro ryujuje imyaka ibiri ritanga ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zitandukanye, by’umwihariko ku bantu bivuza bataha ariko n’abajya mu bitaro by’igihe gito.

Buzima.rw yasuye iri vuriro, tuganira n’Umuyobozi Mukuru wa ryo, Dynamo Ndacyayisenga. Avuga ko bafite umwihariko “wo kwita ku ngimbi n’abangavu, tukavura n’abana, nubwo n’ibindi byiciro by’abantu tubaha ubuvuzi.”
Dynamo yasobanuye ko ubuvuzi batanga harimo ubukoresha imiti, ubukoresha ibikorwa ngiro ndetse n’ubukoresha ibiganiro.
Bakora kandi ibizamini bya Laboratwari byo kumenya uko mu mutwe bimeze, cyane cyane ku bantu bafite ibibazo ku bwonko.
Mu gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe kandi, Dynamo yavuze ko ubu batangiye ubuvuzi bushya bwo kwita ku babaswe n’ibiyobyabwenge n’inzoga.
Yagize ati “Ubu uyu munsi dushobora gutanga imiti ifasha guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’abantu babaye imbata y’inzoga.”

Mu gihe kandi hari ababona inyubako z’iri vuriro bakumva ko ufite amikoro macye atakwigondera ikiguzi cy’ubuvuzi buhatangirwa, umuyobozi waryo yabamaze impungenge avuga ko “Iri vuriro mu by’ukuri ryakira abantu bose, abakene, abakire, abanyamahanga… aha rero nta muntu uhejwe.”
Ashimangira ko “Ugiye kureba umubare munini w’abantu twakira hano, ni abantu bakoresha ubwisungane mu kwivuza.”
Dynamo yakomeje avuga ko ivuriro Kigali Mental Health Referral Centre ari urumuri rushobora kwereka abantu ko serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zitareba abakire gusa, kandi ko buri muntu wese ashobora kugira ibibazo akarwara mu mutwe.
Icyo kwishimira ngo ni uko, ukurikije ubwitabire bw’abagana iri vuriro, bitanga icyizere ko abantu bamaze gutinyuka kwivuza indwara zo mu mutwe.
Ati “Twakira abantu rero bavuye mu bitaro byose, ku bigo nderabuzima byose, twakira n’abantu baza bizanye bavuye mu ngo (communauté).”
Yashimangiye ko “Ugereranyije ku munsi dushobora kwakira abantu hagati ya 25-30. Turi gukurikirana abantu barenga 7,000 mu myaka ibiri.”
VIDEO:
AMAFOTO











