Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gishimira abajyanama b’ubuzima ku ruhare rwabo mu rugendo rwo kurandura indwara y’igituntu, igashimangira ko bagiye kugezwaho ikoranabuhanga rizafasha mu kurushaho kumenya abafite iyi ndwara hakiri kare.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu barwayi 8,551 bapimwe bagasanga barwaye igituntu, mu mwaka w’imihingo 2023-2024, abagera ku 2,685 bangana na 31.4% boherejwe kwa muganga n’abajyanama b’ubuzima.
Dr. Habimana Mucyo Yves, Umuyobozi muri RBC, Ushinzwe Gahunda yo kurwanya indwara y’Igituntu ashimangira ko uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu rugendo rwo kurandura iyi ndwara rudashidikanwaho.
Yagize ati “Urwo rwo ni uruhare rudashidikanwaho, haba gushishikariza abantu kwipimisha; kubaherekeza bakabajyeza kwa muganga kwipimisha; ndetse no gukurikirana abagaragaweho indwara y’igituntu.”
Ashimangira ko “Iyo nta bajyanama b’ubuzima tuba dufite mu gihugu, abo 31.4% twashoboraga kutababona cyangwa se tukazababona batinze cyane baranduje n’abandi.”
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Kayonza twaganiriye, bavuga ko bashyize imbaraga mu guhashya indwara y’igituntu.
Umugwaneza Photida na Rwabukumba Paul ni bamwe mu bajyanama b’ubuzima 15 bo muri ako karere bahembwe amagare kubera uruhare rukomeye bagize mu guhashya igituntu. Bayahawe tariki 24/Werurwe 2025, mu biroro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, byabereye muri aka karere.
INDI NKURU WASOMA: Mu Rwanda abantu basaga 8,000 barwaye igituntu mu mwaka umwe
Umugwaneza, yagize ati “Njyewe ntanga ibiganiro mu nama cyangwa se aho abaturage benshi bateraniye, ngashishikariza umuturage ufite umuriro cyangwa se ukorora nkamujyana kwa muganga neza nka mwinjiza bakamupima.”
Uyu mujyanama w’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Rwinkwavu yongeraho ko uwo basanze arwaye igituntu akomeza kumukurikirana kugeza akize. Ati “Najyanye abantu 40, ababonetsemo igituntu ni bane kandi narabaherekeje barakira neza.”
Rwabukumba Paul, wo mu kigo nderabuzima cya Nyakabungo, cyo mu murenge wa Mwili na we yagize ati “Maze gutwara 25, abo basanzemo igituntu ni babiri. Umwe yarakize undi na we ndimo ndamukurikirana agiye gukira.

Bagiye guhabwa ikoranabuhanga rizabafasha kurushaho kubona abarwaye igituntu
Mu busanzwe umujyanama w’ubuzima wabonaga umuturage ufite ibimenyetso by’indwara y’igituntu yamushishikarizaga kujya kwa muganga kwisuzumisha byaba na ngombwa akanamuherekeza.
Kuri ubu, RBC ivuga ko hari ikoranabuhanga rizashyirwa muri telefoni za ‘smart phones’ z’abajyanama b’ubuzima (system) ku buryo bizaborohera gutahura abo bakeka ko barwaye igituntu.
Dr. Mucyo yagize ati “Igihe umurwayi runaka mu mudugudu yaje kureba umujyanama w’ubuzima, abonereho no guhita amubaza niba nta kimwe mu bimenyetso by’indwara y’igituntu afite.”
Muri iryo koranabuhanga ‘system’ umujyama w’ubuzima afite muri telefoni ye hazaba harimo ibibazo agenda abaza wa murwayi, bimuganisha ku mwanzuro wo kumenya niba amusabira gutanga ikizamini cy’igikororwa, bitewe nuko yumvise ibimenyetso afite bifitanye isano n’igituntu.
Dr. Mucyo ati “Ibyo bimenyetso byose ibyo azagenda asubiza yego, bizagenda bizamura impamvu yatuma umujyanama w’ubuzima atekereza cyane ko umuturage wamugendereye yaba afite indwara y’igituntu, amusabire igikororwa akigeze kwa muganga byihutirwa.”
Nyuma yo gufata icyo gikororwa, umujyanama w’ubuzima azahita yandikaho nimero yacyo muri ‘system’ bityo ku ivuriro bahite babibona banakomeze gukurikirana aho ageze akizana.
Nyuma yo gupima icyo gikororwa, umuganga azajya ashyira igisubizo muri ya ‘system’ ku buryo umujyanama w’ubuzima na we ahita ikibona, yasanga uwo muturage bamusanzemo igituntu akihutira kumugeza kwa muganga kugira ngo atangire imiti hakiri kare.
RBC ivuga ko mu gihe cya vuba iri koranabuhanga rizaba ryatangiye gukoreshwa n’abajyanama b’ubizima bose. Dr. Mucyo yagize ati “Ibibazo n’uburyo bigomba gushyirwa muri ‘system’ byamaze gukorwa, ndetse n’abajyanama b’ubuzima ba mbere batangiye kubikoresha.”
Abatangiye gukoresha iri koranabuhanga ni mu buryo bw’igerageza kugira ngo nihagira ikibazo kigaragaramo gikemurwe hakiri kare mbere yo kurikwirakwiza mu midugudu yose.










