Ubushakashatsi bwa 7 ku buzima n’imibereho, Demographic and Health Servey (DHS 7), bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bwagaragaje ko abangavu, bafite hagati y’imyaka 15-19 y’amavuko, baterwa inda bageze ku 8% muri 2025, bavuye kuri 5% muri 2020. Bisobanuye ko nibura umwe mu bangavu 13 yatangiye inshingano zo kurera.
Ubu bushakashatsi, bukorwa buri myaka itanu, bwamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukubozi 2025.
Mu bangavu baterwa inda, abenshi ni abatarize bangana na 21%, hagakurikiraho abize amashuri abanza gusa bangana na 13%, mu gihe mu bize ayisumbuye ari 4%.
Impuguke mu buzima bw’imyororokere, Dr. Anicet Nzabonimpa avuga ko zimwe mu mpamvu zishobora kuba zarateye iri zamuka ry’imibare, zishingiye ku mitangire ya serivisi z’ubuzima bw’imyororokere itanogeye abanga n’ingimbi ndetse n’ibibazo byo mu miryango.
Iyi mpuguke yagize iti “Tutabiciye ku ruhande, usanga urubyiruko badafite ukwisanzura kuri serivisi zo kwa muganga.”
Dr. Anicet ahera ku mabwiriza ya minisiteri y’ubuzima asaba ibigo nderabuzima ko byashyiraho icyumba cy’urubyiruko nyamara “Ugasanga ibyo byumba ntabihari, n’aho biri ugasanga ari ukwerekana ko bihari ariko bidakora neza.”
Ku bibazo byo mu miryango, Dr. Anicet avuga ko ubwiyongere bwa za gatanya mu bashakanye ari intandaro yo kuba hari abangavu bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato.
Yagize ati “Ababigiramo ibibazo ni abana. Hari igihe bagira imico ibashora mu ngeso mbi, harimo no gukora imibonano mpuzabitsina.”

Hakorwe iki ?
Impuguke mu buzima bw’imyororokere, Dr. Anicet Nzabonimpa asanga kugira ngo inda zitifuzwa ziterwa abangavu zigabanuke hakenewe ubufatanye bw’inzego zinyuranye, kuva kuri za minisiteri kugera ku bafatanyabikorwa.
By’umwihariko ku banyamadini akavuga ko “Hakajyaho kubigisha ko hari ibyo bibazo mu rubyiruko kandi ko bagombye kubigiramo uruhare kugira ngo twese dusenyere umugozi umwe.”
Dr. Anicet asaba ko kandi amategeko yakorohereza abangavu n’ingimbi kubona amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu bwisanzure, ariko “ N’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko. Serivisi zikaboneka kandi abantu bagashishikariza n’urubyiruko kuzitabira.”

Umuryango utari uwa Leta, wita ku guteza imbere ubuzama mu Rwanda (HDI), nk’umwe mu miryango ikora ubukangurambaga n’ubuvugizi ku buzima bw’imyororokere, na wo usanga hari ahakwiye kongerwa imbaraga.
Diane Igihozo, Ushinzwe amategeko n’ubuvugizi muri HDI yagize ati “Imibare yatweretse ko tugifite akazi gakomeye nkatwe dukora mu buvugizi.”
Ashimangira ko “Turacyafite urugedo rwo kugera mu turere twose, mu nzego zose, ku batanga serivisi z’ubuzima, urubyiruko rukamenya amakuru ndetse ko bafite uburenganzira 100% kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.”

Kwemerera ingimbi n’abangavu b’imyaka 15 kuzamura, kwifatira icyemezo kuri Serivisi z’Ubuvuzi byitezweho umusaruro
Muri Kanama 2025, Abadepite b’u Rwanda batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda ririmo n’ibyerekeye kwemerera ingimbi n’abangavu b’imyaka 15 kuzamura, kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi badaherekejwe n’ababyeyi cyangwa ababarera. Muri Nzeri 2025, iryo tegeko rasohotse mu igazeti ya Leta kugira ngo ritangira gukoreshwa.
Muri serivisi zo kwa muganga abo bangavu bemerewe harimo n’izibarinda gusama, ubusanzwe byasabaga ko baherekezwa n’ababyeyi babo kugira ngo bazihabwe.
Yaba Impuguke mu buzima bw’imyororokere Dr. Anicet Nzabonimpa ndetse n’Umunyamategeko wa HDI, Igihozo Diane, basanga iri tegeko rizatanga umusaruro mu guhangana n’izi nda zitifuzwa ziterwa abangavu.
Dr. Anicet yagize ati “Umusaruro wo turawiteze kandi uzaboneka ndabyizeye.”
Ashimangira ko “Izi serivisi kugira ngo zitangwe ni uko abazitanga bagomba kwerekwa uko bazitanga ariko bakamarwa n’impungenge kugira ngo umuntu naramuka atanze serivisi ntabiryozwe n’amategeko.”
Igihozo Diane we yagize ati “Mbere bagiraga imbogamizi zo kubona amakuru, ababyeyi rimwe na rimwe ntibabahe uburenganzira bwo kujya kwifatira serivisi, n’aho bagiye kuzifatira bakaba badafite ubwisanzure.”
Aba bombi basaba inzego bireba gushyiraho amabwiriza ngenderwaho azafasha abashinzwe gushyira iri tegeko mu bikorwa kubikora babisobanukiwe kandi nta nkomyi, kugira ngo itegeko ritaba rihari ariko ntiritange umusaruro.









