Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 kitigeze gishira burundu mu Rwanda ariko ko kitagihangayikishije.
Ni ubutumwa RBC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bwaje bukurikira inkuru yiriwe ivugwa mu itangazamakuru, ku wa Mbere tariki 9 /6/2025, ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda.
RBC ivuga ko “Ubwiyongere bw’ibicurane biterwa na virusi ya influenza na Covid burasanzwe igihe cy’umukamuko (kuva mu itumba tujya mu Cyi)”
Iki Kigo gishinzwe ubuzima kandi cyavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubwirinzi buhagije kuri Covid-19, hagendewe ku mubare munini w’abakingiwe iki cyorezo.
RBC yasabye abaturage gukomeza umuco w’ isuku, gukaraba intoki kenshi ndetse no kwirinda kwanduza abandi igihe ufite ibimenyetso by’ ibicurane.









