Hari abangavu bo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo bavuga ko bibagora kugira isuku mu gihe bari mu mihango bitewe no kutagira ibikoresho bifashisha, birimo cotex.

 Abo bangavu babigarutseho nyuma y’ubukangurambaga ku isuku mu gihe cy’imihango, bwabaye kuwa Gatanu, tariki 13 Kamena 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Twubake Isi yumva kandi iha agaciro imihango.’

Ubwo bukangurambaga bwateguwe n’Umuryango Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga wabo w ‘ubuzima bw’imyororokere (Santé et Droits sexuels et Rproductifs au Rwanda –SDSR), bakorera mu mirenge yose igize akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’Umurwango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE.

Ubukangurambaga ku isuku mu gihe cy’imihango, bwakorewe mu murenge wa Nduba

Bamwe mu bangavu twaganiriye bavuze ko, bitewe n’amikoro macye atuma badashobora kugura cotex, bibagora kugira isuku mu gihe bari mu mihango.

Izere Pricilla yagize ati “Birangora kuko nta bushobozi bwa cotex, nkoresha ibitambaro, kandi urumva ibitambaro hari n’uburyo ntabikorera isuku bihagije.”

Yongeraho ko kandi bigira ingaruka. Ati “Hari ukubabuka nkaba narwara ibisebe, kubera ko birashyuha cyane. Hari n’ukuntu tubyanika ntibyume neza, ugasanga urwaye na za infection.”

Mushimiyimana Therese we yagize ati “Hari igihe nagowe nyine bitewe n’amikoro, no kuba ntajijutse, nta busobanuro mbifiteho.

Umuntu nyine agerageza nk’uburyo yafata akenda akagafura. Urumva ni ibintu biba bitameze neza. Aba ari ukubura uko ugira mbese. Urababuka, cyangwa se kikuzura cyane. ”

Bazarama Marie Michele, Umusosiyale muri Réseau des Femmes avuga ko hari abakobwa n’abagore babura ibikoresho by’isuku kubera ko umuryango uba utabihaye agaciro, ari na yo mpamvu mu bukangurambaga bakoze banibukije ababyeyi n’umuryango muri rusange guha agaciro igihe cy’imihango.

Yagize ati “Twakanguriye ababyeyi kubigira nyambere. Nk’uko umenyera umwana icyo yakabaye arya, wakabaye umumenyera ibyo bikoresho.”

Yongeraho ko “Twumve yuko isuku mu gihe cy’imihango itareba gusa umukobwa cyangwa umugore, kuko ari we uyijyamo, ahubwo ari iy’umuryango muri rusange, tugamije kurinda ko bajya mu mihango bakabura ibikoresho by’ibanze kuko biba bidahabwa agaciro.”

Bazarama Marie Michele, Umusosiyale muri Réseau des Femmes (Ari kwigisha ibijyanye n’isuku mu gihe cy’imihango)

Bataringaya Wiliam, Umukozi ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Nduba avuga ko mu bukangurambaga bakora nk’ubuyobozi, bashishikariza abakobwa n’abagore kugerageza bakabona cotex, ariko n’abo bidakunze bakagira isuku mu buryo bakoreshamo udutambaro.

Yagize ati “Niba agafuze ka gatambaro ke, hari abakanika mu nzu, icyo tumubwira ni uko gakwiye gushyirwa ahantu gashobora kuma neza kakaba kakongera gukoreshwa.”

Yibutsa kandi ko hari Cotex zikoreshwa kenshi ku buryo zafasha abadashobora kugura izikoreshwa inshuro imwe. Ati “Hari pads (cotex) dukoresha tukajugunya, zikoreshwa rimwe, hari na pads zikoreshwa zigafurwa, zikanikwa zikongera zigakoreshwa.”

Kugira isuku mu gihe cy’imihango ni ikintu gikomeye, ndetse buri mwaka tariki 28 Gicurasi, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana iyo suku (Menstrual Hygiene Day).

Uyu mwaka, uwo munsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twubake Isi yumva kandi iha agaciro imihango.’

Bataringaya Wiliam, Umukozi ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Nduba

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here