Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu baturage 3,754 bapimwe indwara ya Malaria mu karere ka Gisagara, mu gihe cy’iminsi itandatu, basanze 772 (21%) bafite iyi ndwara.

Abapimwe ni abo mu mirenge itandatu muri 13 igize aka karere. Ni yo yakunze kugaragaramo Malaria nyinshi.

Ni ibipimo byafashwe kuva tariki 27/5 /2025 kugera 1/6/2025, binyuze muri gahunda yo gupima abaturage mu mugudu.

Ni gahunda yatangiriye mu mujyi wa Kigali, igamije guhashya indwara ya Malaria.

IZINDI NKURU WASOMA: _ Kigali: Hagiye gutangizwa gahunda nshya yo kuvura Malaria mu midugudu

Kigali: Gahunda nshya yo kuvura malaria mu mudugudu yatangiye gutanga umusaruro

Uko bigenda, iyo hari umuntu upimwe bagasanga afite Malaria, abo babana na bo barapimwa kugira ngo uwo basanze afite iyi ndwara avurwe hakiri kare

Abapimwe mu karere ka Gisaga, ni abo mu miryango y’abantu 1052 bari basanzwemo Malaria.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here