Abaganga b’amenyo bagira inama abaturage kutihutira kwikuza iryinyo mu gihe rirwaye, kuko hari ubundi buvuzi rishobora guhabwa burisigasira rikagumana ubuzima.

Kurwara iryinyo ni ikintu abaturage twaganirire bavuga ko gihangayikisha ku buryo ubuzima buba bwahagaze.

Uyu yagize ati “Iyo urwaye iryinyo, ikintu cya mbere kikuzahaza ni umusonga. Ntabwo ryatuma uryama!”

Undi yagize ati “Niba ari ikintu kibabaza ni amenyo! Ntabwo ushobora gusinzira urwaye iryinyo, ntushobora kurya, hari n’igihe rigutera ubundi busembwa nko kubyimba amatama n’ishinya.”

Aba baturage bavuga ko, bitewe n’ubu bubabare, iyo bagiye kwa muganga baba bumva ikintu kihutirwa ari ukurikuramo.

Uyu yagize ati “Njya ku bitaro bikuru bararikura, nibwo nabonye amahoro. Ubundi umuti w’iryinyo nabonye ari ukurikura.”

Nubwo ubu ari bwo buvuzi abaturage bihutira gusaba ariko, Umuganga w’Indwara z’amenyo no mu kanwa muri rusange, Fedha Isimbi, avuga ko atari bwo buvuzi bakabaye bihutira gusaba.

Yagize ati “Duhura na byo kenshi. Umuntu aza ababara akumva ko ubuvuzi bwa mbere ari ugukura iryinyo. Gukuramo iryinyo si bwo buvuzi bw’ibanze bw’iryinyo.”

ISIMBI Fedha, Umuganga w’Indwara z’amenyo no mu kanwa muri rusange

Uyu muganga ukorera mu ivuri ry’indwara z’amenyo no mu kanwa rya Isange Dental Clinic, mu mujyi wa Kigali, asobanura ko hari ubundi buvuzi bufasha kubungabunga iryinyo rikagumana ubuzima.

Yagize ati “Hari ukurihoma, ibyo twita kurihoma bisanzwe, hanyuma niyo ryageze ku mutima w’iryinyo hari ubuvuzi turikorera duhereye mu mizi.”

Muganga Isimbi avuga ko kandi gukuramo iryinyo uri mukuru biba bifite izindi ngaruka zishamikiye ku kuba ritazongera kumera. Izo harimo: gutebera mu matama ukamera nk’ushaje, ndetse no kuba iryinyo biteganye riba rifite ibyago byo kuvamo ku kigero cya 80%.

Kimwe mu bimenyetso byerekana ko iryinyo ryatangiye kwangirika harimo, kubabara mu gihe unyweye cyangwa uriye ibintu bikonjye,  ibishyushye cg ibirimo amasukari.

Muganga Isimbi agira inama abaturage kujya bisuzumisha hakiri kare, nibura inshuro ebyiri mu mwaka, kugira ngo niba hari n’uwatangiye kurwara afashwe hakiri kare kuko uko babona ikibazo iryinyo rifite hakiri kare byorohera uwivuza gukira vuba kandi bitamutwaye amafaranga menshi.

REBA VIDEO:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here