Bamwe mu bangavu n’ingimbi, bari munsi y’imyaka 18 y’ubukure, bavuga ko bahitamo kujya gushakira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu mavuriro yigenga kandi bibahenze kuko mu mavuriro ya Leta badashobora kujyayo mu gihe cyose bagisabwa guherekezwa n’ababyeyi.
Kuwa Mbere, tariki 17 Gashyantare 2025, Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma mu mizi umushinga w’itegeko rivugurura itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Kwemerera ingimbi n’abangavu, bafite imyaka 15 kuzamura, kuba bakwifatira icyemezo ku bijyanye na serivisi z’ubuzima, ni imwe mu ngingo ziri muri uyu mushinga w’itegeko. Iyo ngingo ivuga ko imyaka y’ubukura bivuze ’imyaka 15 y’amavuko kuzamura’.
INDI NKURU WASOMA:Kwemerera abafite imyaka 15 kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuzima : imwe mu ngingo ziri mu itegeko Abadepite batangiye kuganiraho
Mu gihe Abadepite bagisuzuma niba iyi ngingo bakwiye kuyitora, itegeko risanzweho rigena ko umuntu uri munsi y’imyaka 18, atifatira icyemezo kuri serivisi zo kwa muganga, ko agomba guherekezwa n’ababyeyi be cyangwa abamurera byemewe n’amategeko.
Abangavu n’ingimbi baganiriye na Buzima.rw bavuga ko aho iyi ngingo igoranira ari ku bijyanye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuko inyinshi muri zo baba batifuza ko ababyeyi bamenya ko bazikeneye.
Asubiza ikibazo kijyanye no kuba yatinya kubwira umubyeyi we ngo amuherekeze ajye kwivuza Malaria, uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 17 yagize ati “Oya! Ntabwo byangora kubera ko Malaria ari indwara nk’izindi.”
Nyamara, bigeze ku kibazo cyo gusaba uwo mubyeyi ngo amuherekeze ajye kwivuza indwara y’imitezi, yagize ati “Umutezi wo byaterwa n’uko wandura. Wandurira mu busambanyi, urumva gupfa kubimubwira ntabwo byoroshye. Nakwemera ngapfira muri nyagasani.”
Mugenzi we na we yashimangiye ko “Ntabwo bishoboka ko nakwegera mama nti ‘rero mama narwaye imitezi mperekeza njye kwa muganga.’ Ese ubwo naba ndi busobanure ko nayikuye he! Nashaka izindi nzira.”
Ibinini bibuza uwakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kuba yasama mu gihe abifashe bitarenze amasaha 72 amaze gukora iyo mibonano, bizwi mu ndimi z’amahanga nka pilule du lendemain/Morning-after pills, ni indi serivisi itangirwa ku kigo nderabuzima kandi ikishyurwa ku bwisungane mu kwivuza.
Nyamara, aba bangavu n’ingimbi bavuga ko batajya gusaba iyi serivisi kandi bayikenera. Uyu ati “Eeeh! Nta muntu wajyana n’umubyeyi ! Iyo ujyanye n’umubyeyi ibintu biba byahinduye isura.”
Mugenzi we na we ati “Uko ni ukwiruhiriza ubusa kuko njyewe sinajyana n’umubyeyi kuko n’ubundi umwana w’umukobwa ajya gusambana umubyeyi we atabizi.”
Uyu mwana w’umukobwa ukora akazi ko mu rugo mu mujyi wa Kigali, we avuga ko yaje nta ruhushya rw’umubyeyi, bityo ko nta ho yahera amuhamagara ngo amuherekeze kwa muganga. Ati “Nk’ubu ngubu naje mucitse ntazi n’aho ndi. Icyo gihe nabyivugana. Nta n’ubwo natinyuka.”
Ibi bituma bahitamo kujya kugura ibyo binini mu maguriro y’imiti (Pharmacy) kandi ku giciro gihenze.
Uyu mukobwa yagze ati “Narabikoresheje rimwe. Yampaye [umusore] amafaranga njya kubigura. Narimfite imyaka nka 17.”
Uyu musore nawe yashimangiye ko “Icyo gihe namuhaye 10,000 FRW. Ntabwo narinyafite, naragujije ngenda nishyura buhoro. ”
Ngo hari n’igihe umuhungu aba adashobora kubona ayo mafaranga, bikarangira wa mukobwa yishoye mu bindi bibazo byo gushaka undi bakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo ayamuhe.
Uyu yagize ati “Hari ukuntu usambana n’umusore wamukundaga atari uko umukurikiyeho amafaranga, ugasanga ayo mafaranga [yo kugura ikinini] ni yo amutunze ukwezi kose. Ni ha handi usanga ushatse undi muntu uyaguha ku ruhande mu kongera mugasambana. ”
Hari n’abangavu baba bifuza gufata uburyo bubarinnda gusama bw’igihe kinini (Contraceptives). Abo na bo bahitamo kujya mu mavuriro yingenga kandi bikarangira bahuye n’ingaruka.
Uyu mwana w’umukobwa yabyaye afite imyaka 16 nyamara yari azi ko uburyo yafashe mu ivuriro ryigenga butararangira. Yagize ati “Mfite imyaka 16, twarigaga, twajyaga muri ‘privé’ tugatanga 2,000FRW, tukishyirishamo agashinge, umubyeyi ntanamenye yuko ibyo bintu byabayeho. Kubera kutabyigisha nyine ngo abantu babimenye, agashinge karashira ntabizi ni bwo natwaye inda. Nabyaye mfite imyaka 16.”
Mu genzi we avuga ko we nyina yari n’umujyanama w’ubuzima nyamara kubera gutinya kumwaka ubwo buryo bumurinda gusama, byarangiye abyaye afite imyaka 17.
Yagize ati “Nkanjye mama ni umujyana w’ubuzima, uburyo bwose [bwo kuboneza urubyaro] aba abufite mu rugo, abikorera abandi ndeba, ariko njye numvaga ari ibintu bidashoboka nta n’aho nahera mbivuga. Biza kurangira nyine ntwaye inda. Nabyaye mfite imyaka 17.”
Ese ababyeyi bo babyakira bate?
Mu gihe abana bavuga ko bigoye gusaba ababyeyi babo ngo babaherekeze kwa muganga gusaba serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ababyeyi na bo bashimangira ko bigoye.
Uyu yagize ati “Oya biragoye byo ntiyanatinyuka. Niyo ubonye umwana yahinduye imyitwarire, wenda umuganiriza uti ‘ko nkubona nkabona ugenda nabi wa mwana we bimeze gute!’, niyo yaba avuye kubikora uwo mwanya ntabwo yabikwemerera. Urumva rero ntabwo byaba byoroshye kubikubwira.
Ku mubyeyi na we kandi ngo ni ibintu atakwakira neza. “N’ubundi ushobora no kumubwira uti ‘ngaho genda!’ ariko ukavuga uti byanze bikunze mfite umwana w’ikirara.”
Yaba aba bangavu n’ingimbi ndetse n’ababyeyi, bifuza ko bakwemererwa kujya bijyana kwa muganga badaherekejwe n’ababyeyi.
Uyu muhungu yagize ati“Cyane rwose birakwiye! Umuntu iyo atangiye gukora biriya bintu aba yakuze, ashatse yanakwifatira umwanzuro akajya kwa muganga da!”
Uyu mubyeyi nawe ati “Aho kugira ngo agire ya nda rero, n’ubundi yagenda we akifatira icyo cyemezo akaba yaboneza urwo rubyaro.”
Mu genzi we na we ati “Kuko ashobora kugira isoni ntaze ngo abikubwire. Ariko iryo tegeko wenda rihindutse, umwana wemeye kwijyana akagenda bakabimukorera, babimukorera aho kugira ngo ikibazo kimuvukeho nyuma.”
Undi mubyeyi ashimangira ko “Kuko nibatabikora abana bazakomeza babyare rwose.”
Cyakora, hari ababyeyi badashyigikiye ko iyi ngingo y’itegeko ihinduka. Abo bavuga ko kwemerera abana bataruzuza imyaka 18 kwifatira icyemezo ari ukubambura inshingano nk’ababyeyi kandi ko bishobora gutuma abana bishora mu ngeso mbi.









