Imwe mu miryango itari iya Leta ivuga ko serivisi yo guhabwa intanga cyangwa urusoro idakwiye kugarukira gusa ku bashyingiranywe, ko ahubwo n’undi ukeneye iyi serivisi yayihabwa, kuko hari abakeneye kubyara nyamara bataragize amahirwe yo kubona abo bashyingiranywa.
Ingingo ya 76 mu mushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, ivuga ku gutanga intanga cyangwa urusoro hagamijwe kororoka.
Iyi ngingo ikavuga ko iki ari igikorwa abantu ku giti cyabo cyangwa abashyingiranywe bakora, batanga ku bushake intanga zabo cyangwa urusoro rwabo kugira ngo bafashe abandi gutwita.
Cyakora, si buri wese wemerewe guhabwa iyi serivisi kuko iyi ngingo ivuga ko byemewe gusa ‘iyo izo ntanga cyangwa urwo rusoro bihabwa abashyingiranywe.’
Imwe mu miryango itari iya Leta isanga iyi serivisi idakwiye kugarukira gusa ku bashyingiranywe.
Dr. Kagaba Aflodis, Umuyobozi w’Umuryango wita ku guteza imbere ubuzima mu Rwanda (HDI) yagize ati “Akavuga ati njyewe nta mugabo nzigera nshaka ariko ugasanga yashaka umwana. Ashobora kuba ari ubushake bwe ariko ashobora no kubura umugabo uza kumutereta.”
Dr. Kagaba avuga ko ibi byakuraho imbogamizi z’abajya gushakira iyi serivis hanze y’igihugu n’abo babeshya.
Yagize ati “Hari n’abo usanga, kubera ko tutabishyizeho, bajya kubishakira hanze cyangwa hari abandi bababeshya. Ni byiza rero ko itegeko ryagerageza kwaguka, wenda ibisobanuro byimbitse bikazajya mu Iteka rya Minisitiri no mu bindi.”

Uwimana Xaverine, we ayobora Umuryango Réseau des Femmes, wita ku guteza imbere abagore. Yagize ati “Yagiye gushaka ziriya ntanga ashaka umwana, amufitiye urukundo.”
Uyu muyobozi avuga ko kugira impungenge kuri iyi ngingo byaba ari ukwirengagiza ko hari abana benshi bavuka ku bana batewe inda batabyifuza ndetse ugasanga na ba Se b’abo bana batazwi.
Ashimangira ko “Njyewe nta mpungenge mfite ku muntu wagiye kubyara ku bushake akiteza intanga kuko we azaba abyaye umwana yaramushakaga, yaranabiteguye.”

Uyu mushinga w’itegeko uracyari muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Ibitekerezo bitangwa bishobora gutuma hari ibyongerwa muri uyu mushinga w’itegeko cyangwa bigakurwamo, mbere yuko ugezwa imbere y’Inteko Rusange y’Abadepite kugira ngo batore itegeko.









