Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Huye, bafite abana bavukanye ibiro bicye ugereranyije n’ibyo umwana yakabaye avukana, bavuga ko Umuryango UMUBANO-IMPORE wazamuye icyizere cyo kurama ku bana babo, binyuze mu bufasha babaha bwo kubavuza no kubafasha kubona indyo yuzuye.
Ubundi inzego z’ubuzima zivuga ko umwana yavukanye ibiro bihagije ari uko afite 2500g (2.5kg) kuzamura.
Uri munsi y’ibyo biro, ariko bitari munsi ya 1500g (1.5kg), aba afite ibiro bicye, mu gihe uvutse afite munsi ya 1500g aba afite ibiro bicye cyane.
Abo bana baba bafite ibyago byinshi byo kujya mu birire mibi n’igwingira ndetse no gupfa bakiri bato.
Nko mu karere ka Huye, ubushakashatsi UMUBANO-IMPORE bakoze muri 2015, bwagaragaje ko 20% by’abana bavukanye ibiro bicye bapfuye mu myaka ibiri basezerewe mu bitaro bya Kabutare, mu gihe 75% bari mu mirire mibi.
Kuva muri Mutarama 2019, uyu muryango wahise utangiza umushinga witwa RIMMAP [Reducing Infant Mortality & Malnutrition Among Preterms], ugamije gufasha abana baba bavukanye ibiro bicye, bo mu karere ka Huye.
Mu byo babafasha harimo kubona indyo yuzuye, kugira ngo bave mu mirire mibi, ndetse no kubavuza mu gihe cyose barwaye.

Kugeza tariki 15 Mutarama 2025, uyu muryango wari ufite abana 1, 330 ufasha.
Uwingabire Alodia wo mu murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Icyiri na Murerehe Clementine, wo mu murenge wa Rwaniro, Akagari ka Kamwambi, Umudugudu wa Kamwambi ni bamwe mu babyeyi bafite abana bafashwa muri iyi gahunda, baganiriye na buzima.rw
Aba babyeyi bombi bahuriza ku kuba umuryango UMUBANO-IMPORE warongereye icyizere cyo kurama ku bana babo.
Uwingabire Alodia avuga ko umwana we yavukanye 2.3kg bitewe n’ikibazo cy’mutima yari afite. Ni ikibazo cyamenyekanye nyuma y’ibyumweru bibiri umwana avutse.
Nyuma yo kubona ubwo burwayi, ibitaro bya Kabutare byamwohereje kuvuriza uwo mwana ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko abura ubushobozi bwo kujyayo.
Ati “Ntekereza ukuntu nzajya i Kanombe, ntekereza tike aho nzayikura n’ubuvuzi, numva birancanze.”
Nyuma y’amezi atandatu uyu mubyeyi yarabuze ubushobozi bwo kuvuza umwana we, nibwo Umuryango UMUBANO-IMPORE waje kureba abana bavukanye ibiro bicye na we bamugeraho.
Kuva icyo gihe, uyu muryango watangiye kumufasha mu buvuzi bw’umwana we, harimo kumuha tike yo kujya i Kanombe, inshuro zose yabaga afitanye gahunda na muganga, ndetse no kumwishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi.
Uwingabire avuga ko muri Kanama 2024 ari ubwo umwana we yabazwe umutima, bikorewe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Ikiguzi cyo kumubaga cyishyuwe na Leta, mu gihe UMUBANO-IMPORE bamufashaga kubona amatike, ndetse no kwishyura ibitaro mu gihe cy’icy’umweru yamaze muri ibyo bitaro.
Muri Gicurasi uyu mwaka, uyu mwana w’umukobwa azaba yujuje imyaka ine ndetse ubu agize ipima 12kg.
Uyu mubyeyi ashimira uyu muryango wamufashije kuko we atari kubishobora.
Ati “Ubu rwose arimo agenda yoroherwa. Yaravuwe kandi mbikesha bo kuko ku bwanjye ntabwo nari kubishobora. Ndi umuntu urya ari uko navuye guca inshuro.”
Murerehe Clementine we yabyaye abana babiri b’impanga ndetse bavuka igihe kitageze kuko bari bafite amezi arindwi. Bavutse bapima 1400g buri umwe.
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’amezi abiri bitabwaho mu bitaro basezerewe bagataha, maze umuryango UMUBANO-IMPORE utangira kumufasha kwita kuri abo bana, ubaha indyo yuzuye.
Gusa, umukuru (gakuru) yakomeje kugira ibibazo by’imirire mibi kuko yagize imyaka ibiri apima ibiro birindwi (7kg), bitewe n’ibibazo by’ubuhumekero yarafite.
Uyu muryango wamufashije kumuvuza kugeza abazwe muri Nyakanga 2024, bikorewe ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Uyu mwana w’umuhungu uzuzuza imyaka itatu muri Mata uyu mwaka, kuri ubu apima 12kg.
Clementine ashimira uyu muryango ku bufasha wamuhaye. Ati “Ari mu cyatsi [mu mirire myiza]. Iyo ntabagira aba yarapfuye.”
Yongeraho ko “Ndabashimira, nanjye nuko nta cyo mbarusha ngo mbatere inkunga kuko bano bana baba bagoye cyane.”
kuva Umuryango UMUBANO-IMPORE watangira gufasha abana bavukanye ibiro bicye, abana 28 mu bana 1,330 bafasha (2.1%) ni bo bapfuye batarageza umwaka w’amavuko.

Uretse kwita kubana bavukanye ibiro bicye, Umuryango UMUBANO-IMPORE unafasha kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, binyuze mu mushinga wabo witwa MAMAs [Mother Against Malnutrition Association].
Ni umushinga umaze kugera ku miryango 500 yo mu tugari 12 ducyennye cyane kurusha utundi mu karere ka Huye.
Aya matsinda y’abagore biyemeje guhangana n’imirire mibi, bafashwa kubona imirima yo guhingamo imboga, ibikoresho, imbuto, ifumbire mvaruganda, ibiti by’imbuto ndetse n’amatungo.
Kugeza ubu, 96% by’abana, ababyeyi bamazemo nibura umwaka, bavuye mu mirire mibi.
Abashinze umuryango UMUBANO-IMPORE bishimira ibyo bakora

Umuryango UMUBANO-IMPORE ukorera mu karere ka Huye, kuva muri 2005. Washinzwe n’Umunyarwandakazi Claudine Mukeshimana (Nyakwigendera) n’Umugabo we, Umubirigi Prof. Luk CANNOODT, ari na we Perezida w’uyu muryango kugeza ubu.
Ufite intego nyamukuru yo kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka no kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Prof. Luk avuga ko mbere yo kuza mu Rwanda, yamaze igihe kinini ari umujyanama wa ba Minisitiri b’ubuzima mu gihugu cy’Ububirigi, ku bijyanye no kuzamura ireme ry’ubuvuzi bw’umubyeyi n’umwana.
Ni akazi ngo yakoraga ariko ntashobore kumenya niba hari umusaruro byatanze. Ati “Iyo ukora ku bijyanye na za politike, muzishyiraho ariko ntimumenye ngo nzatanze uwuhe musaruro.”
Ibitandukanye n’ibyo, kuri ubu yishimira ko ibyo uyu muryango ukora ashobora kubona umusaruro wabyo.
Yagize ati “Natunguwe no kubona uburyo abantu bari babayeho n’uburyo umubyeyi n’umwana bitabwagaho. Iyo yari intangiriro yo kuvuga tuti ‘tugomba kugira icyo dukora’ bijyanye n’ubunararibonye dufite ariko na none no kumva ko tugiye gukora ikintu tuzashobora no kubona umusaruro wacyo.”
Yongeraho ko “Aha, turagenda tukareba aho ikibazo kiri ndetse n’icyo twagikoraho. Mbese ni ugutanga ku byo nanjye nahawe.”










