Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ikora ku kurwanya Virusi itera SIDA no Guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku nkunga ya Global Fund, batangije umuyoboro w’ikoranabuhanga bise iCLM uzatuma abaturage babasha gutanga ibitekerezo kuri serivisi z’ubuvuzi bahabwa ku ndwara ya Virusi itera SIDA, Igituntu na Malaria ku gira ngo zinozwe kurushaho.

Integrated Community-Led Monitoring (iCLM), ku ikubitiro yatangiriye mu turere dutandatu ari two Gisagara, Gasabo, Rulindo, Rwamagana, Rubavu na Bugesera. Byitezwe ko iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere tw’igihugu, nyuma y’amezi atandatu y’isuzuma.

Muri iyi gahunda, ku bigo bitangirwaho ubuvuzi hazajya haba hari umukozi ushinzwe kwakira ibitekerezo by’abaza gusaba serivisi z’ubuvuzi bwa ziriya ndwara eshatu, bavuga ibyo bishimira, ibitagenda ndetse n’ibyifuzo byabo kugira ngo binozwe.

Uwo mukozi azajya abishyira muri ‘system’ bihite bigera ku bo bishinzwe ako kanya, bityo bigenderweho mu gukora igenzura rigamije kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’izo ndwara butangwa.

Ngabonzima Louis Grignon, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe za Gahunda [Programs Director] muri Rwanda NGOs Forum avuga ko “Ni uburyo bwiza buzatuma tumenya ahantu hakiri icyuho mu gutanga izi servisi, kandi twiteze ko tuzabona amakuru adufasha mu kubakorera ubuvugizi.”

Ngabonzima Louis Grignon, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe za Gahunda [Programs Director] muri Rwanda NGOs Forum. Arasobanura gahunda ya iCLM ku batuye mu karere ka Gisagara. 
Gisagara, nka kamwe mu turere twatangiriyemo iyi gahunda, abatuye muri aka karere baganiriye na Buzima.rw bashimagira ko gahunda ya iCLM ari igisubizo mu gutanga ibitekerezo kuri serivisi z’ubuvuzi bahabwa, mu buryo bwisanzuye.

Uwajeneza Goreth wo mu murenge wa Nyanza yagize ati “Ntekereza ko ari uburyo bwiza kandi bw’ibanga bwo kugaragaza ibigenda neza ndetse n’ibitagenda neza ngo bikosorwe.” Ashimangira ko “Hari igihe twagiraga ipfunwe ryo kubivuga muri rubanda.”

Ndayizeye Pascal wo mu murenge wa Gishubi na we yagize ati “Bizajya bituma tugaragaza ikibazo twahuye na cyo tutabanje gusiragizwa mu kubona izi Servisi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Imiberoho myiza y’Abaturage, Dusabe Denise yijeje uruhare rw’aka karere mu gutuma iyi gahunda igera ku ntego.

Yagize ati “By’umwihariko turashimira Rwandan NGOs Forum ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, ku bufaranye bwiza bakomeje kugaragaza. Turizeza ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze, ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’Akarere.”

Mu gihe abaturage bakangukira gutanga ibitekerezo binyuze muri iyi gahunda ya iCLM, Rwanda NGOs Forum bizera ko bizatanga umusaruro mu kugabanya umubare w’abandura Virusi itera SIDA, Igituntu ndetse na Malaria, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi barimo: abakora umwuga w’uburaya; abaryamana bahuje ibitsina; abakora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’abashoferi.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here