Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko u Rwanda rwatangiye kwifashisha imiti mishya ibiri mu kuvura indwara ya malaria, yunganira usanzweho wa ‘Coartem’ watangiye gucika intege mu duce tumwe tw’igihugu.
Iyo miti igiye kwitabazwa mu guca intege indwara ya malaria ni uzwi nka ‘Dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP) na Pyramax.
Yamuritswe ku mugaragaro tariki 25 Mata 2025, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo Kurwanya Malaria, byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.
Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya Malaria, mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko igihugu cyafashe umwanzuro wo gukoresha iyi miti mishya kugira ngo yunganire uwa ‘Coartem’ usanzwe wifashishwa, ariko ukaba waragaragaje gucika intege ku bantu bamwe na bamwe.
Yagize ati “Wari umaze imyaka irenga 10 ukoreshwa mu gihugu ariko wari watangiye gucika intege.”
Dr. Aimable avuga ko iyi miti mishya yatangiye gukoreshwa “nk’ingamba nshya mu guhanga n’udukoko dutera malaria twagize ubudahangarwa kurusha imiti isanzwe.”
Cyakora, uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi miti itaje gusimbura uwa ‘Coartem’ ko ahubwo izakomeza kunganirana. Ati “Ntabwo rero coartem igiye gukurwaho, iracyavura, ariko ugize ibyago byo kuyifata nyuma y’iminsi itatu agakomeza kugaragaza ibimenyetso ni we dushyira kuri ya miti ibiri mishya kugira ngo abashe gukira malaria”.

Imiti mishya ya Malaria n’usanzwe wa ‘Coartem’ izakoreshwa mu gihugu hose, ariko hibandwa ku turere runaka duhabwa umuti umwe mu gihe cy’amezi 12, nyuma y’ayo mezi hagakoreshwa umuti wundi, ku mwaka wa gatatu hagakoreshwa undi.
Gukoresha iyi miti isimburana ni mu rwego rwo kugira ngo hirindwe ko umuti umwe wamara igihe kinini uhura na twa dukoko dutera malaria kuko ari byo bituma tumenyera umuti tukawugiraho ubudahangarwa.
U Rwanda rwari rumaze imyaka irenga itanu rwarabashije kugabanya malaria ku kigero cya 90%, ariko guhera mu mwaka ushize wa 2024 imibare yongeye kuzamuka.
Imibare ya RBC igaragaza ko muri uwo mwaka, hagaragaye abarwayi ba malaria hafi 800,000, mu gihe umwaka wari wabanje bari hafi 550,000. Muri abo barwayi hari abagaragaje ko umuti wa Coartem utashoboye kubavura.
Malaria iracyari ikibazo cyugarije Isi kuko, n’uko bigaragazwa n’imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO), buri mwaka abarenga miliyoni 200 bayirwara mu gihe abandi hafi ibihumbi 600 bicwa na yo.
94% by’abarwara malaria na 95% by’abicwa na yo ni abo ku mugabane wa Afurika.










