Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko mu mujyi wa Kigali hagiye gutangirizwa gahunda nshya yo kuvura no gushakisha abarwaye malaria mu mudugudu, aho umurwayi wasanzwemo malaria hapimwa n’abo babana bose.
Imibare ya RBC igaragaza ko muri Gashyantare 2025, uturere two mu mujyi wa Kigali twaje muri dutanu twa mbere mu gihugu mu kugira malaria nyinshi (Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara, Nyarugenge).
Akarere ka Gasabo ni ko kayoboye utundi mu gihugu n’abarwayi 15,409, Kicukiro igakurikiraho n’abarwayi 10, 473, mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa gatanu n’abarwayi 5, 161.
Mu mirenge kandi 25 yagaragayemo malaria nyinshi mu gihugu, imirenge 15 ni iyo mu mujyi wa Kigali. Iyobowe n’umurenge wa Kinyinya wa mbere mu gihugu n’abarwayi 3,283.
Imwe mu ngamba RBC ivuga ko igiye kwifashisha mu guhashya malari, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, harimo uburyo bushya bwo gutahura abafite udukoko dutera malaria hakiri kare kugira ngo bahabwe imiti bataratangira kwanduza abandi.
Umukozi mu Ishami rya RBC Rishinzwe Kurwanya malaria, Ushinzwe ibijyanye n’Ubwirinzi n’Ubukangurambaga kuri iyi ndwara, Epaphrodite Habanabakize avuga ko ubusanzwe iyo umujyanama w’ubuzima cyangwa umuganga yapimaga umuntu akamusangamo malaria, yamuhaga imiti agataha akajya kuyinywa, bikaba birangiriye aho.
Aha ariko ngo harimo imbogamizi kuko byashobokaga ko no mu bo babana mu rugo harimo abafite udukoko dutera malaria ariko bataragira ibimenyetso.
Muri ubu buryo bushya bwo kuvura malaria ku rwego rw’umudugudu, Epaphrodite avuga ko “niba umujyana w’ubuzima cyangwa se umuganga agusanzemo malaria, habaho uburyo bwo kujya gupima ba bantu mubana mu nzu bose.”
Yongeraho ko nyuma yo kubapima, “abo basanze bafite agakoko ka malaria [niyo baba nta bimenyesto bya malaria bafite] na bo bagahita bavurwa, bagahabwa imiti”
Iyi ni gahunda yitezweho kugabanya ubwandu bushya mu baturage ari na byo bizagabanya umubare w’abarwara malaria.
Epaphrodite ashimangira ko iyo umuntu afite udukoko dutera malaria, kabone niyo yaba ataragaragaza ibimenyetso, aba ashobora kwanduza abandi babana.
Yagize ati “Byashobokaga ko umubu uza kukuruma ukagukuramo udukoko, hanyuma wazajya gushaka amaraso mu wundi muntu, kubera ko wawanduje, ukanduza undi muntu.”
Yongeraho ko “Bivuze ngo umubu wanduje wa muntu, ariko twa dukoko wadukuye muri wowe utaragira ibimenyetso.”
RBC ivuga ko ubu buryo bushya bwo kuvura indwara ya malaria mu midugudu hari aho bwamaze gutangira mu mujyi wa Kigali ariko nyuma bukazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.s











