Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko gahunda nshya batangije yo gupima malaria abagize umuryango bose, mu gihe hari umwe muri bo wayirwaye, biri gutanga umusaruro mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara.
Mu cyumweru gishize nibwo RBC yatangiye uburyo bushya bwo kuvura no gukumira indwara ya malaria, aho iyo hari umurwayi ujyiye kwivuza bakamusangamo malaria, bitagarukira ku kumuvura wenyine ahubwo hanapima abo babana bose kugira ngo uwo basanzemo udukoko dutera malaria nawe ahite ahabwa imiti, kabone niyo yaba ataragaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara.
Ni gahunda yatangijwe mu mirenge 15 yo mu mujyi wa Kigali ariko izakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya malariya, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, Umuyobozi wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro.
Yagize ati “Muri iyo gahunda habashije kuboneka abarwayi fatizo barwaye malariya barenga 700 kandi abarenga 2, 000 babashije gupimirwa mu muryango”.”
Yongeyeho ko “ubwo rero biravuga ko kudashyira ho iyi gahunda byari kutugora. Ni gahunda tuzakomeza dufatanyije, tubashe kubona abarwaye malariya batangire gufata imiti hakiri kare.”

Abajyanama b’ubuzima nk’urwego ruzifashishwa mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda bashimangira ko bizabafasha kuvurira ku gihe abarwayi binabarinde kuba bagira malariya y’igikatu cyangwa guhitanwa nayo.
Nsengiyumva Janvier, umwe mu bajyanama b’ubuzima mu murenge wa Ndera yagize ati “Wawundi urwaye abona imiti kare agakira atarembye kandi akanasobanukirwa ko mu rugo nta bandi bafite iyo malaria bakamenya uko bitwara.”
Niyitugenera Jaqueline na we yagize ati “Bizatuma abaturage batarembera mu rugo kuko umuturage araza kwivuza wapima n’abo babana bikaba ngombwa ko usanga mo abandi bafite malaria, ariko bataragaragaza ibimenyetso, bagahita bahabwa imiti ibafasha kutarembera mu rugo.”
Abaturage baganiriye na buzima.rw, barimo n’abaheruka kurwara malaria, na bo bavuga ko bishimiye iyi gahunda.
Uyu yagize ati “Umwana wanjye yarwaye malaria natwe baraza baradupima, byaradufashije cyane umwana turamukurikirana arakira atarembye kandi natwe batuvura hakiri kare.”
Imibare ya RBC yo muri Gashyantare 2025, igaragaza ko uturere two mu mujyi wa Kigali twari twibasiwe na malaria kurusha utundi, aho twazaga muri dutanu twa mbere mu gihugu.
Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa mbere n’abarwayi 15,409, kagakurikirwa na Kicukiro ifite abarwayi 10,473, Nyarugenge ikaza ku mwanya wa Gatanu n’abarwayi 5,161.
RBC, ivuga nubwo mu mujyi wa Kigali hashyizweho ubu buryo bushya bwo kuvurira malaria ku mudugudu hakenewe n’uruhare rwa buri wese kuko “Kurandura malaria bihera kuri njye” nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.
Hazakomeza kandi gutangwa inzitiramibu, gutera imiti yica imibu, ndetse n’ubukangurambaga bwo gukuraho ubwihisho n’ubwororokero bw’imibu itera malaria.
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria wa 2025










