Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bushimangira ko gahunda bise ‘Kundwa Kibondo’ ari kamwe mu dushya twafashije aka karere guhangana n’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
‘Kundwa Kibondo’ ni gahunda yatangijwe n’Ikigo Nderabuzima cya Sovu, cyo mu murenge wa Huye w’akarere ka Huye, mu mwaka wa 2017. Iyi gahunda kandi yaje kuba bandebereho bityo ikwira mu karere hose.
Ni gahunda igamije gufasha abana bari mu mirire mibi kuyivamo, hifashishijwe uburyo bunyuranye burimo kubashyira mu bitaro bakaba ari ho bakurikiranirwa, bagahabwa ubuvuzi n’imirire iboneye, ndetse no gukora amashyirahamwe y’ababyeyi b’abo bana kugira ngo bazakomeze gukurikiranwa na nyuma y’uko abana bavuye mu bitaro.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Sovu, Sr. Solange Uwanyirigira avuga ko gushyira abo bana mu bitaro bifite akamaro kuko hari ababa bafite indwara zinyuranye zikeneye kuvurwa.
Yagize ati “benshi hari igihe baba bafite indwara zinyuranye. Iyo umwana afite bwaki, ubudahangarwa bw’umubiri buba buri hasi. Ubwo rero bisaba kumuvura, ukamuha ibimwongerera ubudahangarwa bw’umubiri, umwana akabanza agakira akabona no gufata amafunguro yateguriwe.”
Ashimangira ko “Niyo wagenda ukamugurira uwo mufa kuko wamugirira akamaro, utamuvuye nta cyo byamumarira”
Ku rundi ruhande kandi, ngo hari igihe umubyeyi aba afite abana benshi ku buryo ibigenewe wa mwana uri mu mirire mibi atabihabwa uko bingana. “Kuko n’igikoma babatekeye, iyo utahibereye ngo ubirebe hari igihe agiteka agasangira n’abana bose bo mu rugo, ukabona ni ukumuremba [kumuha ibidahagije].”

Sr. Uwanyirigira avuga ko igitekerezo cyo gutangiza gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’ cyavuye ku mubare w’abana 64 bari babaruwe mu murenge wa Huye ko bari mu mirire mibi, bikabatangaza mu gihe nyamara hari gahunda zinyuranye Leta yashyizeho kugira ngo zifashe mu guhangana n’imirire mibi n’igwingira mu bana.
Ati “Abana barabona amata; barabona ifu ya shisha kibondo; barivuza, nkibaza impamvu ikibazo kireshya gutyo kandi buri kwezi dufite ibikorwa dukora byo gufasha abo bana.”
Ibi byatumye batumiza abo bana bose ku kigo nderabuzima, barabasuzuma bityo abarembye cyane ndetse binagaragara ko, ushingiye ku myumvire y’ababyeyi babo iri hasi, bitakunda ko bakurikiranirwa mu ngo zabo, bashyirwa mu bitaro.
Ni gahunda yagiye ikorwa mu byiciro nk’uko uyu muyobozi abisobanura. “Twafataga abana 10 tugendeye ku bushobozi n’uburyo twashobora kubitaho.”
Uko iminsi yashiraga, abo bana bitabwaho, ni ko bakiraga bagasubira mu ngo zabo, bagakomeza kwitabwaho n’abajyanama b’ubuzima. Kuva abo bana bose bava mu bitaro, ngo hari hashize amezi agera kuri atandatu nta wundi mwana bakiriye ukeneye gushyirwa mu bitaro.
Cyakora, mu byumweru bibiri bishize bakiriye umwana umwe kuri ubu uri kwitabwaho. Ni umwana w’imyaka ibiri waje afite ibibazo by’uburwayi agomba kubanza kuvurwa, birimo inkorora n’inzoka zo munda.

Mukeshimana Immaculée, umubyeyi w’uwo mwana ashimangira ko kuba umwana we ari kwitabwaho mu bitaro biri gutanga umusaruro. Ati “Yaje afite ibiro 8.5 ubu agize ibiro 9.5”
Ni umusaruro ngo atari kuba yagezeho iyo aba akiri mu rugo. “Uko ndi aha ngaha ntabwo ari ko namwitaho ndi mu rugo kuko mu rugo abagore tugira imirimo myinshi.”
Ni ibintu binashimangirwa na Nyandwi Francine, Umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Sovu. Avuga ko “usanga umuntu afite nk’abana batatu cyagwa bane. Bya bindi bigenewe wa wundi [uri mu mirire mibi], akabisaranganya n’abandi bana. Ariko mu cyumweru amara hano [mu bitaro], aba abasha gukurikiranwa neza, na ya suku abasha kuyibona uko bikwiriye.”
Yongeraho ko “ubwo iyo bamaze kumukurikirana natwe bakamuduhereza aho dutuye, tuba turi kurwana intambara yo kuvuga ngo atazadusubirana inyuma.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bushimangira ko gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’ yagize uruhare rukomeye mu kwihutisha igabanuka ry’ibipimo by’igwingira muri aka karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yagize ati “Hari ibikorwa dukora ariko aka gashya icyo kadufasha ni ukugabanya igipimo cy’igwingira n’imirire mibi mu buryo bwihuse, kuko n’ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko no kugabanya 1% ku gipimo cy’igwingira ni ibintu bishobora kuba byatwara imyaka.”
Uyu muyobozi avuga ko ibipimo byafashwe mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu mwaka wa 2024 byagaragaje ko uwo mwaka warangiye igwingira mu bana b’akarere ka Huye riri ku gipimo cya 16.1%.
Ni mu gihe, Ubushakashatsi bwa VI ku Buzima n’Imibereho (DHS), bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ubuheruka bwa 2020 bwari bwerekanye ko igwingira muri aka karere ryari ku gipimo cya 29%.
Meya Sebutege avuga ko igishimishije kurushaho ari uko gahunda ya ‘Kundwa Kibondi’ yageze mu karere hose ndetse n’utundi turere twose two mu ntara y’Amajyepfo twaraje kubigiraho.
Ati “Nta n’ubwo twagarukiye mu karere gusa ndetse n’uturere two mu ntara y’Amajyepfo twose twaje kwigira ku Kigo Nderabuzima cya Sovu, kandi no mu bigo nderabuzima byose dufite 16, aka gashya kagiye gashyirwamo imbaraga.”

Ni agashya kandi kagiye kanabyara utundi dushya, aho nko mu murenge wa Mbazi ngo bakora iminsi 14 y’igikoni cy’umudugudu, abana bakabakurikiranira kwa muganga.
Hanashyizweho kandi uburyo bwo guhuza amakuru arimo gukurikirana inzoka mu bana, ibiro abana bavukana, uko ababyeyi batwite bapimirwa kwa muganga, uko ababyeyi babyaye bakurikiranwa mu myaka ibiri, etc.
Ni gahunda Meya avuga ko “Binadufasha mu igenamigambi ry’akarere.”
Igi ry’umwana, ababyeyi ba batisimu [Parrainage] n’ icyanya cy’ubuzima: Utundi dushya twavukiye muri gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’
Uko gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’ yagendaga itanga umusaruro, ni nako hagiye havuka ibitekerezo bishya bigamije kuyishyigikira no kuyiteza imbere.
Igi ry’umwana
Uyu ni umusanzu w’amafaranga 200Frw, buri mukozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu yiyemeje gutanga buri kwezi, kongeraho amafaranga 100Frw atangwa na buri mujyanama w’ubuzima, ndetse na 300Frw atangwa na buri mukozi w’umurenge wa Huye.
Ni amafaranga ashyirwa kuri konti muri SACCO akunganira ikigo nderabuzima kubona ibikenewe ngo bite ku bana bari mu bitaro.

Agatabo ka banki ka gahunda ya ‘Kundwa Kibondo’, muri SACCO
Iyo bafite abana bacye mu bitaro, Sr.Solange Uwanyirigira avuga ko “Amafaranga ashyirwa mu mashyirahamwe y’ababyeyi b’abo bana, bakayifashisha mu bikorwa birimo nko kugura imboga zo gutera n’ifumbire”
Ababyeyi ba batisimu [Parrainage]

Iyi ni gahunda yo guhitamo umwana cyangwa abana, ugakurikirana ubuzima bwabo umunsi ku wundi. Sr. Uwanyirigira avuga ko bimwe mu byo umubyeyi wa batisimu agomba gukora harimo “kumenya niba umwana apimwa, niba nyina amwitaho, ubuzima bw’iwabo mu rugo, niba umwana adahohoterwa, niba umwana yaragiye mu irerero cg mu mashuri y’inshuke.”
Beata Muteyisire, Ushinzwe Gukurikirana Ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima, mu murenge wa Huye, Ikigo Nderabuzima cya Sovu ni umwe mu babyeyi ba batisimu w’abana bane. Yemeza ko “Uba uri umubyeyi wa kabiri. Ukareba aho wa mubyeyi yagizemo imbaraga nkeya ukamugira inama, ukajya gusura umwana, haba hari ubushobozi runaka ufite ukaba hari icyo wamufasha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege na we ni umubyeyi wa Batisimu w’impanga y’umuhungu n’umukobwa. Ashimangira ko “Hari igihe umwana aba afite ikibazo cy’ubuzima, hari igihe umuryango baba bafite ikibazo cy’ubukene, hari igihe baba bafite n’ibiribwa batazi uko babitegura, kuba rero habaho kubyara wa mwana muri batisimu, ni za mbaraga z’igihugu twifuza ko twese twahuriza hamwe tugakemura icyo kibazo.”
Icyanya cy’Ubuzima

Uyu ni umurima shuri uri mu Kigo Nderabuzima cya Sovu, bateramo imboga bityo ababyeyi bafite abana bari mu bitaro kubera imirire mibi bakahigira uburyo na bo bakora uturima tw’igikoni aho batuye.
Izo mboga kandi iyo zisaruwe, hari izihabwa ababyeyi zikabafasha gutegura indyo yuzuye mu ngo zabo ndetse n’izishobora kugurisha, amafaranga avuyemo akunganira gahunda y’igi ry’umwana.










