Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko kurandura kanseri y’inkondo y’umura bishoboka ariko bisa ko abagore bisuzumisha iyi kanseri hakiri kare kugira ngo uwo basanze afite ibimenyetso biyibanziriza avurwe hakiri kare.

Buri mwaka, tariki ya 4 Gashyantare, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri ‘World Cancer Day’.

Uyu mwaka, uyu munsi wasanze u Rwanda rufite intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu mwaka wa 2027.

Mu mwaka wa 2023, abagore 636 basanzwemo kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda

Iyi ni kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu gufata abantu benshi mu Rwanda, inyuma ya kanseri y’ibere. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abagore 636 [ bashya] basanzwemo iyi kanseri.

RBC ihamya ko kurandura kanseri y’inkondo y’umura bishoboka mu Rwanda, mu gihe Abaturarwanda bakubahiriza ingamba zo kuyikumira no kuyivuza.

Dr. Marc Hagenimana , Umukozi muri RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, by’umwihariko mu gashami gashinzwe kuvura no kurwanya indwara za kanseri yagize ati” Impamvu ari yo twibanzeho cyane ni uko ari kanseri kwirinda no kurandura byoroshye.”

Yongeraho ko “Uburyo bwo kuyirinda harimo gukingira abana b’abakobwa b’abangavu, bafite imyaka 12; hari ugusuzuma abadamu hakiri kare, abafite ibimenyetso biyibanziriza bakavurwa.”

Dr. Marc ashimangira ko “Ubwo buryo tubukomatanyije, ni yo kanseri dushobora kurandura mu buryo bworoshye.”

RBC ivuga ko 63% by’abagore bisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura bafite imyaka iri hejuru ya 50. Mu basuzumwe bagasanga bafite iyo kanseri, 60% iba igeze ku cyiciro cya 3 n’icya 4, ku buryo kuyivura biba bigoye ko yakira.

Kugira ngo kanseri y’inkondo y’umura iboneke hakiri kare, RBC ishishikariza umugore wese ugejeje imyaka 30 y’amavuko, kwipimisha nibura buri myaka itanu.

Dr. Marc Hagenimana yagize ati “Tubashishikariza ko bajya kwisuzumisha byibura buri myaka itanu, ku mugore wese ugeze ku myaka 30.”

Uretse kwisuzumisha abantu bataragaragaza ibimenyetso, inzego z’ubuzima zivuga ko hari ibimenyetso mpuruza bishobora guca amarenga ko umugore yaba afite kanseri y’inkondo y’umura.

Ibyo bimenyetso harimo: kuva amaraso mu gitsina nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, utari mu mihango cyangwa se ugeze mu gihe cyo gucura; kuva amaraso menshi cyane mu gihe cy’imihango kandi ukamaramo igihe kirekire ugereranyije n’ubusanzwe [Imihango imara iminsi irenze irindwi iba yatangiye kuba ikibazo].

Mu bindi bimenyetso harimo, kuribwa mu kiziba cy’inda ndetse no kuribwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Inzego z’ubuzima kandi zitanga inama ko mu gihe cyose ufite ibimenyetso runaka biguteye impungenge, ugomba kujya kwa muganga bakagusuzuzuma.

40% bya za kanseri zinyuranye zishobora kwirindwa

RBC ivuga ko n’ubwo ubundi bwoko bwa za kanseri bidashoboka ko zaranduka, ariko nibura ku kigero cya 40% zakwirindwa.

Ibyo ngo byagerwaho abantu bitabira gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, nibura inshuro eshatu cg enye mu cyumweru; barya indyo iboneye, cyane irimo imbuto n’imboga, idafite byinshi bikomoka ku nyamaswa cyangwa amavuta menshi; ndetse no kwirinda kugira umubyibuho ukabije.

Dr. Marc Hagenimana , Umukozi muri RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, by’umwihariko mu gashami gashinzwe kuvura no kurwanya indwara za kanseri ashimangira ko “Ibyo tubikoze bifite amoko menshi ya kanseri n’izindi ndwara zitandura bishobora kudufasha kugabanya.’

Kanseri ni ikibazo cyugarije u Rwanda nk’uko cyugarije Isi. Nko mu mwaka wa 2023, imibare ya RBC igaragaza ko abantu 5,548 (abarwayi bashya gusa) basanzwemo kanseri.

Kanseri y’ibere ni yo yaje ku mwanya wa mbere n’abarwayi 739, ikurikirwa n’iy’inkondo y’umura n’abarwayi 636, mu gihe iya ‘Prostate’ yaje ku mwanya wa gatatu n’abarwayi 516.

Kanseri y’igifu yaje ku mwanya wa kane n’abarwayi 472, iy’umwijima iza ku mwanya wa gatanu n’abarwayi 383, mu gihe kanseri y’urura runini yakurikiyeho n’abarwayi 334.

Kimwe na kanseri y’inkondo y’umura, RBC ivuga ko abaturage usanga bamenya ko bafite kanseri yaramaze kugera ku cyiciro cyo hejuru ku buryo kubavura biba bidashoboka.

Muri urwo rwego, RBC isaba abaturage ko buri kintu cyose babonye kidasanzwe ku mubiri (uruger: kuva amaraso bakaguha imiti ntukire; kugira ibibyimba mu ibere; guhorana igifu kidakira; kuva amaraso mu mazuru bidakira; kugira utubyimba ku mubiri utazi impamvu idutera; cyangwa ugasanga ni ikintu kidakira kandi ufata imiti), kutabyihererana ahubwo bakihutira kujya kwa muganga.

Abaturage kandi basabwa kugira umuco wo gukoresha isuzuma rusange ry’umubiri [general check-up] nibura inshuro imwe mu mwaka.

Kanseri 10 za mbere mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here