Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka w’imihigo wa 2023-2024, abantu 8,551 basuzumwe bagasanga barwaye igituntu.
Ni imibare RBC yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Werurwe, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Igituntu.
Uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Dufatanye turandure igituntu’.

RBC ivuga ko kuba hakiri abantu basaga 8,000 bapimwa bagasanga barwaye igituntu, bigaragaza yuko mu Rwanda iyi ndwara igihangayikishije.
Dr. Habimana Mucyo Yves, Umuyobozi muri RBC, Ushinzwe Gahunda yo kurwanya indwara y’Igituntu yagize ati “Birumvikana ko ukiri umubare munini, kandi mukurikije ko igituntu ari indwara yandurira mu mwuka, tutababonye hakiri kare ngo bavurwe neza, bashobora gusiga banduje abandi bantu.”
Inzego z’ubuzima zisaba ko mu gihe umuntu abonye ibimenyetso birimo: inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri; kugira umuriro; kubira ibyuya, cyane cyane nimugoroba; kugira ikizibakanwa; no gutakaza ibiro, agomba kwihutira kwisuzumisha ku ivuriro rimwegereye.
Igiteye impungenge ni uko hakiri abantu babona ibyo bimenyetso ntibajye kwisuzumisha igituntu, ahubwo bakihutira kujya mu bavuzi ba gakondo, bakeka ko babaroze.
Urugero ni Gahutu Justin wo mu karere ka kayonza. Uyu musaza avuga ko yamaze umwaka wose yiruka mu bapfumu azi ko bamuroze nyamara ari igituntu arwaye.
Yagize ati “Ntangiye gufatwa n’igituntu nagize ngo ni amarozi, nkugira mu bapfumu ku buryo nageze aho niruka mu bapfumu icyenda.” Ashimangira ko “Naciye mu nzira nyinshi kuko nakirwaye umwaka.”
Uretse kuba abo bapfumu baramuriye inka zose umunani yari atunze, ubuzima bwe bwakomezaga kujya mu kaga ku buryo yarageze aho apima ibiro 27.
Uyu musaza avuga ko nyuma yaho agiriye kwa muganga bagasanga arwaye igituntu ndetse bakamuha n’imiti, ubu yakize ndetse ubuzima bwe bumeze neza.
Ati “Iyo miti nayinyweye amezi atanu. Ukwezi kwa gatandatu kutaragera nibwo muganga yansuzumye arambwira ati ndabona warakize.”
Ashimangira ko “Ubu nagaruye agatege, narongeye ndimo gutoha, n’inka ntangiye kongera kuzishaka.”
Gahongayire Jeanine, na we wo mu karere ka Kayonza, avuga ko yavuwe igituntu agakira ariko yabanje gutinda kujya kwa muganga.
Ati “Nari nanyweye imiti ishoboka yose, yaba iyo mu bihuru, yaba iyo mu mavuriro, numva biranze.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigira inama abaturage yo kudatinda kujya kwisuzumisha indwara y’igituntu mu gihe bafite ibimenyetso byayo.
Dr. Habimana Mucyo Yves, Umuyobozi muri RBC, Ushinzwe Gahunda yo kurwanya indwara y’Igituntu yagize ati “Inama tugira abantu bose muri rusange, ndetse iyo nama akaba ari na yo buryo bwonyine bwizewe bwo kurandura indwara y’igituntu, ni uko ugaragaje kimwe mu bimenyetso bituma bakeka indwara y’igituntu akwiye kwihutira kugera ku ivuriro rimwegereye kugira ngo asuzumwe barebe ko afite iyo ndwara.”
Uyu muyobozi yongeraho ko “Igihe agaragayeho iyo ndwara agafata imiti ye neza, aravurwa agakira kandi byose bikorwa ku buntu.”

RBC ivuga ko gutinda kujya kwa muganga kandi urwaye igituntu ari no gushyira ubuzima bw’abandi bantu mu kaga kuko uko ukorora ari ko wanduza abandi.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) igaragaza ko mu mwaka wa 2023, Abatuye Isi miliyoni 8.2 barwaye igituntu. Muri abo, miliyoni 1.5 bishwe n’iyi ndwara.
Mu Rwanda, hari intambwe yatewe mu kugabanya umubare w’abarwara igituntu kuko bavuye kuri 96 ku baturage 100,000, mu mwaka wa 2000 bakagera kuri 55 ku baturage 100,000 mu mwaka wa 2023.












