Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ihuza imibare ikomoka kw’ irangamimere (Rwanda Vital Statistics Report) yo muri 2024, igaragaza ko muri uwo mwaka, mu Rwanda havutse abana b’impanga 9,313, bangana na 2.7% by’abana bose bavutse bakanandikwa mu irangamimerere.
Abana b’impanga, muri iyi raporo bisobanuye abana bavutse ari babiri cyangwa hejuru ya babiri (Multiple births ).
Iyi raporo yasohotse muri uku kwezi kwa Kane 2025, igaragaza ko abana benshi b’impanga bavutse ku bagore bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 30-34, bangana na 2,379, mu gihe abacye bavutse ku bafite imyaka 50 kuzamura, bangana na 15.
Ugereranyije n’umwaka wari wabanje, umubare w’abana bavutse ari impanga wiyongereyeho abana 412, bangana na 4.6%.
Abana bose bavutse bakanandikwa mu irangamimerere muri 2024 ni 331,716, barimo abahungu 172,460 n’abakobwa 168,569.
Abana bavutse ari impanga n’abavutse ari umwe, ugendeye ku myaka y’umubyeyi

Ese bigenda bite ngo umugore abyare abana barenze umwe? Niba wifuza gusobanukirwa byinshi ku birebana no kubyara impanga, soma iyi nkuru: Ushobora kubyara abana b’impanga badahuje Se – Ubushakashatsi









