Gukurikiza neza gahunda y’inkingo zagenewe abana ni umurage mwiza umubyeyi wese yagahaye umwana we.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ku Isi (UNICEF) rivuga ko gukingiza umwana bimurinda indwara zikomeye zashoboraga no kuganisha ku rupfu.

By’umwihariko abana nibwo umubiri wabo uba utangiye kubaka ubudahangarwa ku ndwara, ku buryo kutamukingiza byatuma, indwara zose akingirwa, mu gihe yazandura zamugiraho ingaruka zikomeye.

Mu Rwanda, nk’uko bigaragara mu ngengabihe y’ikingira, abana bakingirwa mu byiciro bitandatu, ndese n’icya karindwi cy’umwihariko ku bana b’abakobwa.

Ngiyi Ingengabihe y’ikingira: iragaragaza igihe umwana akingirwa n’indwara aba akingirwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko “Nta rukingo na rumwe umwana agomba gucikiriza kuko byamushyira mu kaga ko kwibasirwa n’indwara zahitana ubuzima bwe.”

RBC isaba ababyeyi ko niba hari urukingo umwana atarabona bakwihutira kumujyana ku kigo nderabuzima kibegereye kugira ngo aruhabwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here