Ku wa Kabiri, tariki 20 Gicurasi 2025, Umuryango utari uwa Leta wita ku iterambere ry’abagore, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural (Réseau des Femmes), wahurije hamwe bagenzi babo bo mu yindi miryango, bungurana ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, kugira ngo na yo ibigeze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Uyu mushinga w’itegeko kuri ubu uri gusuzumwa n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ibitekerezo byatanzwe byibanze ku ngingo nshya zirimo ijyanye no kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga, harimo gutwitira undi (Surrogacy) ndetse n’ingingo iha uburenganzira ab’imyaka 15 y’amavuko kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi.
Ku bijyanye no gutwitira undi, hari abatanze ibitekerezo ko byakwiganwa ubushishozi kugira ngo bitaba ubucuruzi, abandi bavuga ko iyi ngingo yafungura ku bantu bose aho kuba abashyingiranywe gusa, nk’uko iyi ngingo ibiteganya kugeza ubu.
Ruzibiza Leopord wo mu muryango Strive Foundation Rwanda yagize ati “Kuko baravuga bati birareba gusa ababana [abashyingiranywe] ariko hari ibyo twirengagiza, ingo zitandukana zingana iki ! Ni nyinshi cyane. Abazaba bamaze gutandukana bagakenera kubyara, itegeko rizababuza kandi wenda baratandukanye batabyaye cyangwa se bashaka kongera kubyara. Ndumva bareba ukuntu babinoza.”
Cyakora Leopord asaba ko hanozwa ibijyanye n’uburengenzira bw’uwo mwana uzavuka ku buryo azahabwa umwirondoro w’abo akomokaho.

Umuyobozi wa Réseau des Femmes, Uwimana Xaverine avuga ko ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama, bazabigeza muri Komisiyo y’Imibereho Myiza, mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo byifashishwe mu kunoza uyu mushinga w’itegeko.
Yagize ati “Twasanze byaba byiza dutumiye imiryango itari iya Leta kugira ngo baze duhurire hamwe dutange ibitekerezo, tubyegeranye tubishyikirize Komisiyo y’Imibereho Myiza kugira ngo na yo ibyongere muri uyu mushinga w’itegeko mbere yuko umurikirwa Inteko Rusange.”
Uyu muyobozi avuga ko iki gikorwa ari ingenzi kuko “Iyo umushinga w’itegeko uhari, biba bisaba ko Abanyarwanda bose babanza bakawumva bakawutangaho ibitekerezo.”

Umujyanama mu by’amunyamategeko, muri Réseau des Femmes, Me. Rose Mukantabana avuga ko mu bitekerezo byatanzwe harimo ibishobora gufasha mu mitunganyirize y’uyu mushinga w’itegeko.
Me. Rose yatanze urugero ku ngingo yo gutwitira undi avuga ko “Igitekerezo kirimo ni uko byazasobanuka neza, uburenganzira n’inshingano by’usaba iyo serivisi n’uyimuha, byaba ngombwa hakazajyaho iteka rya Minisitiri cyangwa se amabwiriza ya Minisitiri asobanura neza.”

Kugeza ubu, uyu mushinga w’itegeko rigenga serivise z’ubuvuzi mu Rwanda ugizwe n’ingingo 118, zishobora kugabanuka cyangwa zikiyongera bitewe n’ibitekerezo Komisiyo ikomeje kwakira.
Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage nimara kuwusuzuma ikabona unoze, izawumurikira Inteko Rusange y’Abadepite kugira ngo itore iri tegeko.











