Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko hari serivisi nshya 14 ziyongereye ku zishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza( Mutuweli) ndetse ko ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi byavuguruwe ku buryo serivisi zimwe zagabanyirijwe ikiguzi izindi kiriyongera.

Minisante ivuga ko izi mpinduka zikubiye mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri, yateranye tariki 17 Mutarama 2024.

Mu itangazo iyi minisiteri yashyize hanze tariki 18 Mutarama 2024, rigamije kumenyesha Abaturarwanda iby’izo mpinduka rivuga ko muri serivisi ziyongereye ku zishingirwa na Mituweli harimo: ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’ibijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo.

Minisante ivuga ko bitarenze muri Kamena 2025, izi serivisi zizaba zivurirwa kuri Mituweli.

Uretse kwiyongera kwa serivisi zishingirwa na Mituweli, ibiciro bya serivisi na byo byavuguruwe, serivisi zimwe zigabanyirizwa ibiciro, izindi biriyongera mu rwego rwo kubijyanisha n’igihe kuko ngo byaherukaga kuvugururwa muri 2017.

Muri serivisi zagabanyirijwe ibiciro harimo guca mu cyuma (CT Scan) byagabanutseho 34%.

Ubusanzwe iyi serivisi yishyurwaga 45,000 Frw, umurwayi akishyura uruhare rwe rwa 10%, rungana na 4500 Frw. Kuri ubu iyi serivisi izajya yishyurwa 16, 283 Frw, uruhare rw’umurwayi rube 1, 628

Ku rundi ruhande, igiciro cyo kubyarira kwa muganga (utabazwe) cyiyongereye, aho ufite Mituweli azajya yishyura 1,126 Frw avuye kuri 926 Frw.

Kuri serivisi ziyongereye igiciro, Minisante ivuga ko uruhare rwa Guverinoma rwakomeje kuba runini ugereranyije n’ibisabwa umuturage.

Minisante ivuga ko kandi ibiciro bya serivisi z’ubuzima zizajya zivugururwa buri myaka ibiri.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here