Technology-Facilitated Gender Based Violence (TF-GBV) ni inyito yahawe ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa hifashishijwe  ikoranabuhanga.

Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohotera iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, risobanura ko ihohotera rishingiye ku gitsina ari ‘Igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo.’

Iri tegeko ryongeraho ko ‘Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo.’

Iri hohotera ririmo amoko ane ari yo :Ihohoterwa rikorewe ku gitsina, Irikomeretsa umubiri,  Irikomeretsa umutima, N’irikorewe ku mutungo.

Umunyamategeko, akaba anashinzwe ubuvugizi mu muryango utari uwa Leta wita ku guteza imbere ubuzima [HDI], Diane Igihozo asobanura ko TF-GBV ari kimwe n’iri hohotera risanzwe ko “Ikintu bitandukaniyeho ni uko ryo rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ubundi ni ihohotera rishingiye ku gitsina nk’iryo dusanzwe tuzi.”

Uyu munyamategeko akomeza asobanura ko “Iyo tuvuze ikoranabuhanga, rishobora kuba hakoreshejwe internet. Ashobora kuba ari umuntu wandikiye undi nko kuri X, kuri Facebook, kuri message isanzwe kuri WhatsApp…”

URUGERO RW’IRI HOHOTERWA

Muri izi comments bigaragara ko uwabwirwaga bamwibasiye kubera ko ari umukobwa. Bati ‘uyu ni umukobwa, biri muri kamere yabo’ Ibi rero bishimangira ko ari ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ibikorwa binyuranye byo gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, umunyamategeko Diane avauga ko iri rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga na ryo ritangiye gufata indi ntera ndetse ko rifite ingaruka zikomeye kurusha iryo abantu basanzwe bamenyereye.

Ati “Kuko dusigaye turi mu Isi iri ku ikoranabuhanga, usanga ihohotera ryinshi risigaye ribera kuri internet, aho usanga n’ingaruka rigira ari nyinshi cyane.”

yongeraho ko “kuko usanga ari amakuru yatanzwe ku muntu, ugasanga bikugizeho ingaruka kuva uyu munsi kugera n’ubuzima bwawe bw’ahazaza.”

Igiteye impungenge kurushaho ngo ni uko ‘Abantu benshi ntabwo bararisobanukirwa ko ririho, ko rikorwa umunsi ku wundi ndetse n’aho umuntu yarega kugira ngo abone ubutabera.’

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha iby’iri hohoterwa, kuva tariki 19 kugera 21 Kanama 2025, Umuryango HDI wahuguye abanyamakuru, nka bamwe mu bashobora gukora iryo hohotera ariko kandi bakaba banafite uruhare rukomenye mu kumenyekanisha ko rihari kugira ngo abantu baryirinde.

Abanyamakuru bari guhugurwa na HDH ku bijyanye na TF-GBV

Umunyamategeko wa HDI, Diane yibutsa Abaturarwanda ko ihohotera rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose rigize icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko bakwiye kuryirinda.

By’umwihariko kuri iri rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yagize ati “Cyane cyane nk’izi ‘comments’ dutera ku biganiro runaka, inkuru twandika, amafoto y’abantu dukoresha bishobora kuvamo ibyaha. Bitwararike!’

Ibihano by’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina biratandukana bitewe n’iryo ari ryo, gusa byose bibamo igifungo runaka ndetse n’amafaranga y’ihazabo. Harimo n’ibishobora kugera ku gihano cy’igifungo cya burundu.

Diane Igihozo, Umunyamategeko, akaba anashinzwe ubuvugizi mu muryango utari uwa Leta wita ku guteza imbere ubuzima [HDI]

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here